RFL
Kigali

Kigali: Hateguwe igitaramo cyo kuramya no kwishima muri Kristo cyiswe "How Ablaze"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/08/2024 18:11
0


Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama, 2024 haraba ijoro ritazibagirana ubwo Igitaramo cya How Ablaze kizasubira kuba ku nshuro ya kabiri muri New Life Bible Church.



Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ry'Urubyiruko (Youth Ministry), House Of Wisdom. Uyu mwaka kizaba ku bufatanye na Circuit Riders na Kubamba, bari mu rugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda mu rwego rwo gusangiza urubyiruko ubutumwa bwiza.

Muri iki gitaramo hazagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye b’indirimbo za Gospel harimo Brabby Music, DJ Eliezon, DJ Flames, Hyperman Paul Selah, Hype Psalm, Maranatha Family Choir, Ndi Sano, na See Muzik uzayobora ibirori. 

Ibirori bizatangira Saa kumi n'imwe z'umugoroba. Iri ijoro rizaba ryuzuye kwishimisha muri Kristo, aho aba DJs batandukanye bazaba batumiwe. Hazaba n’umwanya wo gusenga, guhimbaza, no kwumva ubutumwabuzana impinduka.

"How Ablaze" si igitaramo gusa; n’igikorwa kidasanzwe kigamije gushimangira ubuzima gikristo bufite intego ku rubyiruko. Ibi birori bigamije gufasha urubyiruko n’abakiri bato kurushaho kwiyegereza Yesu mu gihe ibibazo nk’iby’ubuzima bwo mu mutwe, ibiyobyabwenge, ndetse no kubura icyerekezo bikomeje kugaragara mu rubyiruko.

Kizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 kuva saa 5:00 PM kuri New Life Bible Church Kicukiro. LifeLenz Media, ishinzwe kumenyekanisha iki gitaramo, yahaye ikaze buri wese, bati "Muze tubane mu mugoroba wo kuramya, guhimbaza, no guhinduka, aho tuzahurira hamwe tugahimbaza tukagira n’ibihe byo gukura mu kwizera kwacu".

House of Wisdom ni ihuriro ry'urubyiruko muri New Life Bible Church, ryahariwe gufasha urubyiruko gukura mu kwizera kwabo no kubaho mu myizerere yabo bashize amanga. Circuit Riders ni itsinda rifite inkomoko muri America rigamijeku rubyiruko rw’ ibisekuruza bizaza rubinyujije mu ivugabutumwa bwo guhanga no guhindura abantu abigishwa.

Kubamba ni Umuryango wa gikirisitu ukomoka Kenya ufite imbaraga mu gukoresha umuziki n’itangazamakuru kugira ngo bavuge ubutumwa bwa Kristo b’anashishikarizaurubyiruko gutera imbere.


Kuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri New Life Bible Church mu gitaramo "How Ablaze"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND