RFL
Kigali

Police FC yegukanye Super Cup ya 2024, APR FC itangira kwibazwaho-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/08/2024 17:45
2


Ikipe ya Police FC yatsinze APR FC yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super ya 2024, Ikipe y'Ingabo z'igihugu itangira kwibazwaho nyuma yo gutakaza igikombe.



Uyu mukino uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n'iyatwaye igikombe cy'Amahoro, wakinwe kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. 

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;

Pavelh Ndzila

Niyomugabo Claude

Niyigena Clement

Nshimiyimana Yunussu

Byiringiro Gilbert

Dushimimana Olivier

Ruboneka Bosco

Dauda Yussif

Niyibizi Ramadhan

Mugisha Gilbert

Mbaoma Victor

Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga;

Niyongira Patience (mu izamu)

Ashraf Mandela 

Nsabimana Eric

Ndizeye Samuel

Issah Yakubu 

Ngabonziza Pacifique 

Bigirimana Abedi 

Hakizimana Muhadjiri 

Akuki Jibrin 

Kilongozi Richard 

Ani Elijah 

Umukino watangiye ikipe ya Police FC ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa 3 gusa yari ibonye uburyo buremereye ku mupira winjiranywe na Akuki, gusa bikarangira umucitse.

APR FC yakomeje gukina ubona ihuzagurika bigatuma Police FC ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu nk'aho yabonye kufura nziza ku ikosa Dauda Yussif yakoreye Ani Elijah maze iterwa na Hakizimana Muhadjiri ariko birangira Pavelh Ndzira ashyize umupira muri koroneri.

Bigeze mu minota 25 ikipe y'Ingabo z'igihugu nayo yatangiye gukina neza binyuze ku bakinnyi ba Police FC batakazaga imipira.

Ku munota wa 31 yabonye kufura nziza yari iteretse inyuma y'urubuga rw'amahina ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye Victor Mbaoma maze iterwa na Niyibizi Ramadhan birangira ba myugariro ba Police FC bashyize umupira muri koroneri.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira, Police FC yongeye gusatira cyane ariko gufungura amazamu birananirana, bituma amakipe yombi ajya mu karuhuko bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri, APR FC yaje isatira cyane nk'aho ku munota wa 51 Dushimimana Olivier yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu, gusa Victor Mbaoma agerageje kuwukina uramucika.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje gukina isatira ariko kuba yatereka umupira mu nshundura bikaba ari byo biba ibibazo. Ku munota wa 67 umutoza wayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert hajyamo Mahamadou Sy na Richmond Lamptey.

Ku munota wa 73 Police FC yasaga nk'aho yabuze mu gice cya kabiri, yabonye uburyo imbere y'izamu ku ishoti ryari rirekuwe na Iradukunda Semeon gusa rifatwa n'umunyezamu wa APR FC.

Mashamami Vincent wa Police FC na Darko Novic wa APR FC bakoze impinduka mu kibuga bagira ngo barebe ko igitego cyaboneka ariko bikomeza kugorana.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0 bituma hitabazwa penariti.

Kuri penariti ikipe ya Police FC yinjije penariti 6 kuri 5 za APR FC ihita yegukana igikombe cya Super Cup ya 2024.

Iki ni igikombe cya 2 ikipe ya APR FC irase yageze ku mukino wa nyuma itsindiwe kuri penariti nyuma yuko no muri  CECAFA Kagame Cup byagenze gutya.

Uko penariti zatewe 





Police FC ishyikirizwa igikombe cya Super Cup yegukanye 


Umunyezamu wa Police FC,Niyongira Patience yateruwe nyuma yuko akuyemo penariti 2




Niyongira Patience yafashije Police FC akuramo penariti 2 z'abakinnyi ba APR FC 




Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 








Dushimimana Olivier 'Muzungu' ahanganye na Nsabimana Eric Zidane 


Mbere yuko umukino utangira ba kapiteni bo kumpande zombi babanje kugira ibyo bavugaho n'abasifuzi













Akuki wa Police FC agerageza gucenga Dushimimana Olivier 



Ubwo igikombe cya Super Cup cyazanwaga muri Kigali Pelé Stadium mbere yuko umukino utangira 




Abafana ba APR FC bari babukereye, gusa byarangiye badatwaye igikombe bari bizeye

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasigwa Emmanuel 4 weeks ago
    Gusa turababaye abafana ba APR turababaye kuko uriya mutoza nacyo atumariye kuko ararutwa na Thierry Forge
  • Jean d'amour4 weeks ago
    Baka turamukeneye mu kibuga





Inyarwanda BACKGROUND