RFL
Kigali

Soul Nativez yo muri Afurika y’Epfo igiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya Kane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/08/2024 17:56
0


Itsinda Soul Nativez ryamamaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo muri iki gihe, rigiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya Kane binyuze mu gitaramo cyihariye mu rugendo rwabo rw’umuziki. Baherukaga gutanga ibyishimo mu mwaka wa 2022.



Aba basore bazwi cyane binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mudiho wa ‘Amapiano’. Rigizwe na DJ Native Deep ‘Matsobane Chuene’ ndetse na Sana ‘Masana Khoza’.

Iri tsinda ryashinzwe mu 2020, nyuma y’uko abarigize bahuye bagahuza imbaraga n’ubushake bwo guteza imbere umuziki wa Afurika y’Epfo.

Bafatanyije, babashije gukuza izina ryabo, ndetse byatumye bifashishwa cyane mu bitaramo binyuranye byageze mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika n’ahandi.

Kuri iyi nshuro bagiye gutaramira i Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, mu gitaramo kizabera ahitwa Ti'Amo Bistro & Café.

Abagize iri tsinda banditse kuri konti ya Instagram, bagaragaza ko biteye kongera gutanga ibyishimo. Ati “Kigali reka twongere tubyine.”

Mu rugendo rwabo rw’umuziki, Soul Nativez bataramanye n’abahanzi bakomeye kandi bakorana indirimbio n’abahanzi Mpuzamahanga barimo nka: Oxlade, Anatii, Cooper Pabi, Slade, Musa Keys, Focalistic n’abandi.

Bamaze gucuranga mu bitaramo birimo iserukiramuco Nasty C yakoreye muri Afurika y’Epfo, iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Cape Town, banigaragaza mu ruhererekane rw’ibitaramo bya Uncle Waffles byabereye ahantu henshi n’ahandi.

Iri tsinda rizwi cyane mu ndirimbo zirimo nka '3 Step to Funk', 'I Buy', 'No Wivu', 'Truly', 'Gti', 'Aki Pesa Wewe', 'Promise', ‘Naona Wivu' n'izindi.

Soul Nativez bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya Kane mu rwego rwo gufasha abakunzi babo
Soul Nativez yagaragaje ko yiteguye gutanga ibyishimo nyuma y'uko mu 2022 basize urwibutso rudasaza
Igitaramo cya Soul Nativez kizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024  

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SOUL NATIVEZ YAHURIYEMO N'ABARIMO BENSOUL, SAVARA N'ABANDI

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZINYURANYE SOUL NATIVEZ YACURANZE KURI EP YABO YA KABIRI

 ">

SOUL NATIVEZ BASANZWE BAKORA IBIKORWA BYO GUHITAMO INDIRIMBO BAKAZISHYIRA KU MBUGA MU RWEGO RWO GUFASHA ABAKUNZI BABO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND