RFL
Kigali

Tyla yifatiye ku gahanga abatumye Chidimma Adetshina asezera kuri Miss South Africa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/08/2024 12:59
0


Umuhanzikazi uri mu bakunzwe muri Afurika, Tyla, yamaganye ihohoterwa ryakorewe umukobwa uherutse kwikura mu irushanwa rya Miss South Africa 2024, ashinjwa kwiyitirira ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo nyamara ari 'umunyamahanga.'



Tyla wibitseho igihembo cya Grammy ku myaka ye mike, yanze guceceka maze anenga abasunikiye Chidimma Vanessa Onwe Adetshina gusezera ku irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo w’uyu mwaka, umukobwa wari wabashije kugera ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, nyuma y’uko ubwenegihugu bwe buteje impagarara mu gihugu.

Muri Nyakanga, umunyamideli Adetshina ufite inkomoko muri Nigeria na Mozambique ku bw’ababyeyi bamwibarutse, yatangiye kugarukwaho mu itangazamakuru no mu bakurikiranira hafi imigendekere y’iri rushanwa ry’ubwiza, hibazwa cyane niba yaba yiyita umunya-Afurika y’epfo nyamara afite ubundi bwenegihugu.

Tyla utavuga rumwe n'ibyakorewe uyu mukobwa, yavuze ko yababajwe cyane n'uburyo Adetshina yafashwe nabi, ashimangira ko uyu mukobwa yahatiwe kuva mu irushanwa.

Yifashishije inyandiko igaragaza uko Adetshina yavuye mu irushanwa, Tayla yanyarukiye kuri X aragira ati: "Nababajwe cyane n'uko ibi byamubayeho, ariko nkwifurije ibyiza mukobwa mwiza. Komeza ubahige!"

Yakomeje agira ati: "Iteka nzahora ku ruhande rwa Afurika y'Epfo ntitaye ku kintu na kimwe, ariko uyu mukobwa yararenganijwe kandi ibyo simbishyigikiye."

Hagati aho, Miss Universe Nigeria yoherereje ubutumire Chidimma kugira ngo abashe kwitabira iri rushanwa ariko ntacyo arabivugaho.

Ku ya 8 Nyakanga, nibwo Chidimma Adetshina wari mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yikuye mu irushanwa ku mpamvu ze bwite, nyuma y’igihe kinini hari impaka muri icyo gihugu zimushinja kuba umunyamahanga, nyamara yaravukiye muri Afurika y’Epfo.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yahisemo gufata iki cyemezo ku bw’impamvu ze bwite. Uyu mukobwa yatangiye ashimira abantu bamubaye hafi kuva yakwinjira mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, bakamwereka urukundo ndetse bakamushyigikira mu buryo bwose bushoboka

Yagize ati: “Kuba umwe mu bari bahatanye mu Irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo 2024, rwari urugendo rutangaje. Nyuma yo kubitekerezaho neza, nafashe icyemezo kitoroshye cyo kwikura mu Irushanwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’imibereho y’umuryango wanjye nanjye.”

Yakomeje avuga ko yashyigikiwe n’abateguye Irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, akaba ajyanye umutima wuzuye gushimira. Yifuriza bagenzi be basigaye mu Irushanwa ibyiza byose. Asoza agira ati “Uzambara Ikamba azaba aduhagarariye twese.”

Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yari yijunditswe ubwo yinjiraga muri iri Rushanwa ashinjwa kurijyamo ari umunyamahanga. Gusa ubuyobozi bwaryo bwari buherutse kuvuga ko yujuje ibisabwa.

Ubusanzwe, bivugwa ko Nyina afite ibisekuru byo muri Mozambique mu gihe se akomoka muri Nigeria.

Biteganijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, aribwo Natasha Joubert ufite Ikamba rya Nyampinga rya Afurika y’Epfo mu 2023, ari buze kwambika ikamba ugomba kumusimbura, uwo uri butorwe akaba azahagararira iki gihugu muri Miss Universe 2024 izabera muri Mexique ku nshuro yayo ya 73. Miss South Africa 2024 aratorerwa ahitwa SunBet Arena kuri Time Square.


Umuhanzikazi Tayla yahamije ko Chidimma uherutse gusezera kuri Miss South Africa 2024 yahatiwe kuva mu irushanwa


Chidimma Adetshina yavuze ko yasezeye ku bw'impamvu z'umutekano we n'uw'umuryango we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND