RFL
Kigali

Gisagara: Ababikira 5 n'Abafurere b'Abizeramariya 3 beguriye Imana ubuzima bwabo kugeza gupfa-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/08/2024 9:35
0


Kuwa 08 Kanama 2024, Umuryango w'Abizeramariya wakiriye amasezerano ya burundu ku babikira 5 n'abafurere 3, Abalayiki b'Abasangira butumwa 22 bakoze amasezeno ya mbere.



Ni mu gihe Ababikira 3 bo bahimbaje Yubile y'imyaka 25 bamaze muri uyu muryango muri Misa yabereye mu rugo rwabo ruherereye muri Paruwasi ya Gisagara iyobowe n'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba ari kumwe na Myr Celestin Hakizimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro.

Umutambagiro wa Misa watangiwemo amasezerano y'ababikira n'abafurere b'Abizeramariya, bashagawe n'abapadiri baturutse mu ma Diyosezi atandukanye, abihayimana batandukanye, inshuti, abavandimwe, ababyeyi n'imiryango yabo, wabereye ku gicumbi cy'uyu muryango w'Abizeramariya i Gisagara muri Diyosezi ya Butare.

Ababikira n'abafurere b'Abizeramariya bakoze amasezerano baryamye bubitse inda nk'ikimenyetso cy'uko ubuzima bwabo babweguriye Imana kugeza gupfa nyuma buri wese avuga icyo asezeraniye Imana. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Filipo Rukamba yahise abambika impeta nk'ikimenyetso cy'isezerano ritisubiraho bagiranye n'Imana kugeza gupfa.

Abasangirabutumwa b'Umuryango w'Abizeramariya mu masezerano bakoze biyemeje gukurikiza amategeko y'uwashinze umuryango no gukurikiza amatwara y'ivanjiri. Biyemeza kuyabamo mu budahemuka bafashijwe n'umubyeyi Bikira Mariya baniyemeza kujya bayavugurura buri mwaka.

Ababikira bakoze amasezerano ya Burundu ni Sr Marie Béatrice Mukaremera wo muri Paruwasi Nyarubuye Diyosezi ya Kibungo, Sr Marie Frida Mukeshimana uvuka muri Paruwasi ya Kibungo Diyosezi ya Kibungo;

Sr Marie Jacqueline Mutuyimana uvuka muri Paruwasi Gahunga Diyosezi ya Ruhengeri, Sr Marie Janvière Uwamahoro uvuka muri Paruwasi ya Kansi Diyosezi ya Butare, Sr Marie Valentine Nahimana uvuka muri Paruwasi ya Gisagara Diyosezi ya Butare.

Abafurere bakoze amasezerano ya burundu ni Fr Alexis Marie Ntawuyisumbyamaboko uvuka muri Paruwasi ya Mugombwa Diyosezi ya Butare, Fr Alphonse Marie Sibomana uvuka muri Paruwasi Ngoma Diyosezi ya Butare, na Fr Modeste Marie Nsabamungu uvuka muri Paruwasi ya Rukoma Sake Diyosezi ya Kibungo;

Sr Marie Alphonsine Mukamurari uvuka muri Paruwasi ya Sainte Famille Arkidiyosezi ya Kigali, Sr Marie Athanasie Kayiganwa uvuka muri Paruwasi ya Kiruhura Diyosezi ya Butare na Sr Marie Vestine Bampire uvuka muri Paruwasi Rugango Diyosezi ya Butare bahimbaje Yubile yimyaka 25 bamaze muri uyu muryango bashimira imana ikomeje kubashoboza.

Ababikira, abafurere n'abasangirabutumwa b'Abizeramariya bakoze amasezerano bakiriwe na Mama mukuru wabo n'Umwepiskopi Myr Filipo Rukamba babahobera, bishimira ibyiza Imana yabakoreye bayibyinira.

Ubuzima bwabo babweguriye Imana kugeza gupfa


Src: Kinyamateka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND