RFL
Kigali

Shalom choir bagaragaje amatsiko bafite yo kuzabona Kristo agarutse gutwara umugeni yakoye-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:8/08/2024 11:17
0


Shalom Choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, ikomeje gushyira hanze amashusho y'indirimbo yafatiye mu gitaramo cy'amateka iheruka gukorera muri BK Arena.



Tariki 17 Nzeri 2023 ni bwo Shalom choir yakoze igitaramo gikomeye aho yari kumwe na Israel Mbonyi. Cyaritabiriwe cyane, BK Arena iruzura ndetse abandi benshi basubirayo babuze aho bicara. Abarenga 90 bakiriye agakiza kuri uwo munsi.

Nyuma y'amezi 11 bakoze icyo gitaramo, kuri ubu aba baririmbyi bashyize hanze indirimbo nshya "Iwacu ni mu Ijuru" iri mu zo baririmbye bwa mbere kuri uwo munsi w'amateka. Amashusho yayo aryoheye ijisho kuko ahita akwinjiza neza mu bwiza bw'icyo gitaramo.

Muri icyo gitaramo kitazibagirana, Shalom Choir yamuritse ku mugaragaro umushinga Shalom Charity, ugamije gufasha abatishoboye nk’uko biri mu ntego z’itorero rya ADEPR zo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye.

Abasaga 200 bo mu Karere ka Nyabihu na 150 bo mu Karere ka Huye bamaze kwishyurirwa mituweli binyuze muri uyu mushinga. Ni mu gihe abakobwa batewe inda zitateguwe bo mu Murenge wa Kinyinya bahawe imashini zidoda zigera kuri 47.

Shalom choir ivuga ko iki gitaramo cyaberetse ko abantu banyotewe kumva indirimbo zihimbaza Imana n’Ijambo ryayo "tugendeye ko abantu babuze aho bakwirwa kandi salle ijyamo abantu ibihumbi 10.

Aba baririmbyi baririmbye "Nyabihanga", basanze ubutumwa bwiza bukwiriye kuvugirwa ahantu hose “ntabyo gutinya ahantu twita ko hakomeye. Hari abantu benshi batarakizwa, akazi karacyari kenshi urebye abihannye muri icyo giterane".

Imwe mu ndirimbo baririmbye muri icyo gitaramo ni "Iwacu ni mu Ijuru" bamaze gushyira hanze mu buryo bw'amashusho. Ni indirimbo ishoye imizi muri Fil 3:20 "Naho twebweho iwacu ni mu Ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Perezida wa Shalom Choir, Jean Luc Rukundo yavuze ko "Iteka duhora twifuza kubwira abantu ko Kristo yadusigiye isezerano y'uko agiye ariko azagaruka gutwara abo yacunguje amaraso ye."

Abakristo bizera ko Itorero ari Umugeni naho Kristo akaba Umukwe wakoye umugeni we ubwo yacunguzaga Isi amaraso ye y'igiciro cyinshi. Ibyahishuwe 19: 7 "Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye".

Jean Luc Rukundo avuga ko ibyo ni ibyiringiro by'umuntu wese wizera Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe, "twizera ko Kristo yapfuye kandi akazuka. Umwuka wamuzuye ni wo uzadukura muri iyi si ukatugeza mu ijuru."

Umuyobozi w'iyi Korali ifatwa nk'iya mbere mu Rwanda, avuga ko Isi irimo byinshi binanije abantu ubukene, imiruho, gupfusha, ibyaha "ariko turabwira abantu ko byose nitubona Yesu agarutse gutwara umugeni yakoye amaraso ye bizaba birangiye, tuzimana nawe ingoma idashira."

Yongeyeho ati "Muri make iyi ndirimbo ivuga ubwuzu ndetse n'amatsiko umugenzi ujya mu Ijuru afitiye Kristo agarutse kumaraho intambara z'isi. Ni amahirwe kumenya Kristo, nawe utaramumenya umwakire ni we nzira itugeze muri urwo rurembo."

Shalom Choir yabonye izuba mu mwaka wa 1986. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba' n'zindi.

Icyerecyezo cya 2035 cya Korali Shalom harimo ibikorwa bibiri bikomeye birimo Ivugabutumwa rikomeye bazakorera imbere mu gihugu no hanze yacyo no Gukora ibiterane bikomeye hanze y'u Rwanda bahereye mu Karere ka Afrika y'Uburasirazuba.

Aba baririmbyi b'i Nyarugenge ahazwi nko mu Gakiriro, bifuza kandi ko gukomeza ivugabutumwa ry'imirimo binyuze mu mushinga wabo witwa Shalom Charty Project wo gufasha abababaye "nk'uko Kristo yabidusabye".

REBA INDIRIMBO NSHYA "IWACU NI MU IJURU" YA SHALOM CHOIR


Jean Luc Rukundo

Jean Luc Rukundo uyobora Shalom Choir yikije ku butumwa bushyitse buri mu ndirimbo yabo nshya "Iwacu ni mu Ijuru"

Shalom Choir iherutse gukora igitaramo cy'amateka muri BK Arena

Shalom Choir basobanukiwe neza ibanga riri ryo gutambira Imana utiganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND