RFL
Kigali

Bitunguranye Vladimir Putin yashyigikiye Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/09/2024 9:44
0


Mu gihe benshi bari biteze ko Perezida w'u Burisiya, Vladimir Putin, ashyigikira Trump basanzwe bafitanye umubano wihariye, yatunguranye avuga ko Kamala Harris ariwe ukwiriye kuyobora USA muri manda iri mbere.



Kuva mu matora ya 2016 Perezida Putin yagiye inyuma ya Trump aramushyigikira ndetse binahwihwiswa ko yamufashije mu buryo bwo kwiba amajwi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umubano wabo wakomeje kuba mwiza ndetse na nyuma yaho Trump arangije manda ye yakomeje kujya asura Putin mu Burusiya.

Ibi nibyo byanatumaga benshi batekereza ko mu matora agiye kuba Putin azongera gushyigikira Trump gusa kuva yakongera kwiyamamaza Putin yararuciye ararumira ntiyagira icyo abivugaho. Kuri ubu uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yavugaga ko Kamala Harris akwiriye kuyobora Amerika.

Ibi yabivugiye mu nama yigaga ku bukungu yabaye ku wa Kane w'iki cyumweru, yitwa 'Eastern Economic Forum' yabereye ahitwa i Vladivostok. Ubwo Putin yabazwaga icyo atekereza ku bakandida babiri bari guhatanira kuyobora Amerika, yasubije ati: ''Perezida twakundaga Biden yavuye muri ruriya rugamba aharira Kamala Harris kuko niyo mahitamo meza. Mbona yarabikoze yarebye kure kandi bigaragara ko Kamala akwiriye kuba Perezida, ni ibintu nanjye nshyigikiye''.

Asa n'utera urwenya, Putin yongeyeho ati: ''Igihe cyose mbonye Kamala aba ari guseka kandi iyo ndebye ibiganiro bye mbona yifitiye icyizere gihagije cyo kuba Perezida. Rwose icyizere namubonyeho arabikwiriye gutorwa, nasaba ababyamerika kuzamutora arabikwiye''.

CNN yashyize hanze aya mashusho ya Putin avuga ko ashyigikiye Kamala Harris, yatangaje ko kuba uyu mugabo adashyigikiye Trump bisa nkaho bafitanye ibibazo kuko muri Mutarama y'uyu mwaka yari yatangaje ko Trump ariwe Perezida wa mbere wa Amerika washyiriyeho ibihano byinshi ku Burusiya mu gihe gito.


Putin yatunguranye avuga ko ashyigikiye Kamala Harris

Putin yasabye ko abazatora muri Amerika  batora Kamala Harris

Yavuze ko Trump yashyiriyeho ibihano byinshi u Burusiya bityo ntiyakongera kumushyigikira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND