RFL
Kigali

Umuryango w’ivugabutumwa Voice of Praise Ministry washyize hanze indirimbo nshya bise "Sifa na Heshima"-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/08/2024 16:57
0


Umuryango w’ivugabutumwa wa Voice of Praise Ministry wabayeho kuva muri 2009 utangiriye mu gihugu cy’uRwanda muri Kimironko mu karere ka Gasabo washyize hanze indirimbo nshya bise "Sifa na Heshima".



Urubyiruko rugize Voice of Praise rwakomeje gutatana, ruza kujya hanze y' u Rwanda ku bw’Impamvu z’amashuri ndetse n’Imibereho. Mu mwaka wa 2014 abatari bake baje kwisanga mu gihugu cya Kenya i Nairobi barongera batangiza Uyu muryango w’ivugabutumwa.

Voice of Praise Ministry yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’Indashyikirwa yagiye ikora harimo ibikorwa by’Urukundo nko gutanga amaraso mu bitaro bikuru bya Kenyatta. Ibindi bikorwa by’Ibyuvugabutumwa bakoze harimo nko gushyira hanze Album yabo ya mbere yiswe "Nje gushima", hari mu 2017.  

Kuri ubu iri tsinda ryashyize hanze iyi ndirimbo yabo nshya yafashwe mu buryo bwa Live Recording. Igiye hanze yari itegerajwe n’abatari bake bo mu Kararere k’Ibiyaga Bigari kuko benshi ari abakunzi b’uyu muryango w’ivugabutumwa.

Iyi ndirimbo ifite umuziki n’amashusho bidasanzwe, igiye hanze nyuma ya Live Recording bakoze mu mpera z’Umwaka ushize yarimo abatumirwa b’ibyamamare mu muziki wa Gospel  harimo James & Daniella ndetse na Ngoma Josue.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Umuyobozi w'iri tsinda, Nzirimo Espoir, twamubajije impamvu indirimbo zaba zaratinze kujya hanze, atubwira ko umwe muri ba rwiyemeza mirimo wo mu ruhande rw’amajwi hari akabazo yari yaragizemo.

Ati "Ariko twashoyemo imbaraga zikomeye kugira ngo icyo Imana yagambiriye kuri izi ndirimbo kigerweho, twarabikoze biratungana ubu ibintu biri kuri gahunda neza".

Mu magambo ye ati "Indirimbo zigiye gukurikirana zijyaho, turasaba abakunzi bacu bari mu Rwanda no hanze yarwo gusura urukuta rwacu rwa YouTube kugira ngo bakomeze  bafashwe n’ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo buri muri izi ndirimbo".


Voice of Praise Ministry iri mu matsinda akunzwe cyane mu Karere

REBA INDIRIMBO "SIFA NA HESHIMA" YA VOICE OF PRAISE MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND