Ikipe y’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finland (RCFF FC), yasoje impeshyi yegukanye imyanya myiza mu mikino mpuzahanga yitabira buri mwaka.
Ikipe y’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Finland izwi nka RCFF FC, yitabiriye amarushanwa atatu muri iyi mpeshyi ariyo "Flambo Cup 2024, TAT International Cup 2024 na Helsinki African Cup 2024 ’’
Aya marushanwa yatangiye tariki 26 Kamena kugeza 27 Nyakanga 2024. Ikipe y'Abanyarwanda yaserutse muri iyi mikino yitwa Rwanda Team, yakinishaga abana b'abanyarwanda gusa. Yungutse abanyamahanga bifuza kujya bayikinira, bambaye ibendera ry’u Rwanda.
Mu gikombe bitabiriye cyitwa ‘Flambo cup 2024’, bari bitabiriye ku nshuro ya mbere, bageze ku mukino wa nyuma begukana umwanya wa 2. Zimwe mu mpamvu zo gutakaza iki gikombe bavuga ko cyari cyabereye kure y’Umujyi wa Helsinki ho ibirometero 120, bitabiriye badafite zimwe mu nkingi za mwamba. Iyi kipe RCFF FC yitabira amarushanwa ikoresheje abakinnyi b’Abanyarwanda beza bakina mu byiciro byo hejuru Finland.
Mu gikombe bitabiriye cyitwa ‘TAT International Cup 2024’ basoreje ku mwanya wa 3. Iki gikombe cya TAT International Cup 2024 banasanzwe bitabira, mu nshuro ziheruka basezerwaga muri 1/4, muri uyu mwaka ikipe y’umuryango w’abanyarwanda baba muri finland yishakiye abafana igera ku mukino wa 1/2 isoza iri rushanwa iri ku mwanya wa 3.
Iko Mugasa Chairman w’umuryango wa RCFF akaba n’umwe mubayobozi b’iyi kipe, yabwiye InyaRwanda ko bandikishije amateka abantu bakumva U Rwanda i Finland. Ati: ‘’Bwari ubwa mbere tugera mu mikino ya nyuma nubwo tutegukanye igikombe.
Navuga ko n’ibihe byiza twagize ndetse n’abanyarwanda bakaza gushyigikira ikipe yabo. Twagize inshuti nyinshi z’abanyamahanga bakunze u Rwanda benshi bifuza kudukinira kuko twari dufite umukino uryoheye ijisho.’’
Iko Mugasa Chairman w’Umuryango wa RCFF akomeza ashimira abakinnyi bahesheje ishema u Rwanda imbere y’imbaga y’Abanyamahanga bitabiriye iyi mikino.
Iyi kipe imaze imyaka 2 ishinzwe ikaba imaze kugera ku ntego nyinshi harimo no guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri iki gihugu. Ikindi kandi ni ahantu heza buri wese uba muri Finland akorera siporo bavuga n’ururimi rw’ikinyarwanda.
Irushanwa ryitwa ‘Helsinki African Cup 2024’, iki n’igikombe cy'Afurika aho imiryango y’abanyafurika itegura abakinnyi b’inkorokoro bagahatanira asaga Miliyoni mu mikino 5 ikinwa mu cyumweru kimwe. Ikipe y’umuryango w’abanyarwanda baba muri finland (RCFF FC) begukanye umwanya wa gatatu byongera ikizere cyo kuegukana igikombe umwaka utaha.
Twabibutsa ko iyi kipe iri mu zikomeye cyane mu makipe y’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ikipe y'Abanyarwanda yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya Helsinki African Cup 2024
Ikipe y'Abanyarwanda baba muri Finland ikomeje kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO