RFL
Kigali

Ni iki Cyatumye Mudaheranwa uri mu batunze agatubutse ahitamo gushora amafaranga ye muri ruhago?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/08/2024 18:48
0


Mudaheranwa Hadji Yussuf ni umucuruzi ukomeye ndetse akaba bo mu batunze amafaranga menshi mu Rwanda gusa yahisemo no gushora mu mupira w'amaguru utunguka dore ko afite amakipe 2 ariko hari impamvu yasobanuye zatumye abikora.



Numaramuka uganiriye n'ababanye n'abakire, bazakubwira ko nta mukire ujya upfa gushyira amafaranga ye ahantu atizeye neza ko azunguka.

Impamvu ibitera ni uko baba bagira ngo amafaranga yabo atazagabanyuka ndetse banirinda icyabasubiza inyuma cyangwa kikabasubiza mu bukene dore ko usanga abenshi baba baranyuze mu buribwe bwabwo.

Mudahaheranwa Yussuf ni umwe mu bakire u Rwanda rufite ariko ibi we yabiteye umugongo afata amafaranga ye ayashobora mu mupira w'amaguru w'u Rwanda ahantu buri wese abona ko kuwungukiramo bigoye.

Raporo ngarukamwa ikorwa n'ikigo gikora isesengura mu bijyanye n'ishoramari cya Henlet& Partners ivuga ko hagati ya 2012 na 2022, umubare w’abantu batunze miliyoni y’amadolari mu Rwanda, wiyongereye ku kigero cya 72% aho ubwo byabarwa ko bageze ku 1000.

Iyi rapiro ikomeza ivuga kuri bamwe mu batunze agatubutse kurusha abandi mu Rwanda ariko ntibashyirwa ku myanya.

Umwe mu baje muri aba bantu bafite amafaranga menshi kurusha abandi ni Mudahaheranwa Yussuf usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi.

Uyu mugabo kandi yashoye mu bijyanye no gutwara ibintu binyuze muri Gorilla Motors ndetse bivugwa ko afite na Kompanyi za 'Betting '.

Nk'uko twabigarutseho haruguru yahisemo no gushora mu mupira w'amaguru aho afite amakipe,imwe ni Gorilla FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere naho indi ni ikina shampiyona y'icyciro cya Kabiri.

Nibura ku mwaka umwe w'imikino ikipe ikina shampiyona y'icyciro cya Mbere mu Rwanda ntiyakoresha amafaranga ari mu nsi ya Miliyoni 200 z'Amanyarwanda.

Ushobora kwibaza impamvu yahisemo gushobora muri ruhago y'u Rwanda kandi kunguka bigoye gusa ubwo yaganiraga na Radiyo ya B&B Kigali FM yagusubije.

Mudahaheranwa Yussuf yavuze impamvu ya mbere ari ukubera ko guhera kera akunda umupira w'amaguru dore ko yanawukinnyeho ndetse ko yanawubayemo ari Umuyobozi muri FERWAFA n'ahandi.

Yagize ati" Wenda ndaza guhera kure ,nakinnye umupira ndi umwana bisanzwe ,ndawukunda mbibamo ibihe byose ,nshaka nkiri muto umugore asanga nkunda umupira nanawukina, arabyakira icyo ni ikintu cya Mbere. Icya Kabiri nabaye mu buyobozi bw’umupira ku buryo bw’ikipe no mu buryo bwa FERWAFA.

Mvuye no muri FERWAFA ntabwo nagiye kure y’umupira w’amaguru hari ikipe nafashaga ariko sinajya mu buyobozi bwayo".

Yakomeje avuga ko no mu bucuruzi bwe yajyaga ahuza abakozi be bagakina umupira w'amaguru.

Ati" Nari mfite ubucuruzi nkora ,mu bigo byanjye by’ubucuruzi ntangira kujya mpuza abakozi banjye kugira ngo bakine hagati ubwabo. Ngezeho bose nkoramo ikipe imwe yo kujya ikina, ngura n’ibikoresho kugira ngo ikine ,ikore siporo nanjye nyikore ku buryo bwo kwishima no kwishimisha".

Uyu mugabo yavuze ko yaje kugera aho atekereza gushinga ikipe ikina shampiyona bitewe n'ibyo yari yaragiye abona mu bindi bihugu.

Ati" Ariko ngeze aho ndavuga nti kubera iki ntakora ikipe ngo ijye muri shampiyona .Nabikoze ngira ngo ndebe ibyo nabonye ahandi niba bishoboka kuko nagenze ku Isi yose kubera umupira. Naravugaga nti reka ndebe ko byakunda ko ikipe izageraho abakinnyi bakaba beza ,hanyuma nkagurisha bikavamo ubucuruzi bituma ntangira ngira ngo ndebe ko bikunda.

Mudahaheranwa Yussuf yavuze ko yahuye n'ikibazo cy'imiterere y'amategeko y'umupira mu Rwanda bitewe n'uburyo abawureberera bahamo agaciro abawushoramo.

Ati" Ariko twahuye n’ikibazo cy' imiterere y’amategeko y’umupira wacu ,ntabwo asobanutse neza. Uburyo abakuriye umupira cyangwa abawureberera baha agaciro abawushoyemo amafaranga nabwo naje gusanga butanoze kubera ko uruhare umuntu ushinze ikipe atanga kugira ngo umupira wacu utera imbere ni runini.

Yagakwiye kuba abona ubufasha haba ku ruhande rwa Leta cyangwa nka FERWAFA ariko ntabwo ibyo bikorwa nta n’ibihari".

Uyu mugabo yavuze ko ibyo bitamuciye intege bitewe n'uko akunda umupira ndetse hakaba hari ibyo abandi bagabo bajyamo birimo n'inzoga bikabatwara amafaranga ariko we akaba atabijyamo ahubwo ibyishimo bye bikaba ari umupira w'amaguru.

Ati" Ibyo rero ntabwo byanshiye intege naje gusanga hari amafaranga menshi agenda ndavuga nti ariko nta kibazo nkunda umupira. 

Hari abagabo bagenzi banjye dukora bimwe cyangwa se tubana ,ashobora kuba buri mpera z’icyumweru cyangwa kuva ku wa Mbere ,uteranyije za shampanye yanyweye cyangwa se izo yasengereye abandi mu cyumweru ugakuba n’ukwezi bishobora kugera wenda kuri 50 % yayo nshora mu ikipe.

Njyewe kubera ko nta bijyamo ndavuga nti ibyishimo byanjye biri mu mupira,ubucuruzi ndabuteganyamo mu gihe kiri imbere ariko kuki nta kwishima. kwishima birahenda pe. Ibintu byose wabonye ku Isi, abantu bose babikora bashaka ibyishimo, umuntu ugura imodoka nziza aba ashaka kugenda yishimye ,umuntu wubaka inzu nziza aba ashaka ibyishimo".

Mudahaheranwa Yussuf Hadji yanavuze ko guhera mu 2008 ajya kureba umupira wa Chelsea kuri Stade yayo kandi aba ari ibyishimo ajya gushaka.

Ati"Nyewe kuva mu 2008 ndeba Chelsea mu Bwongereza ,imyaka 16 irashize njya muri Stade nkajya mu Butaliyani nkareba umupira. 

Ibyo byose ni ibyishimo uba ushaka. Ubu rero ndi ku rwego rwo kuvuga ngo ikipe narayishinze mvuga ngo nishime ,yamamaze n’ibikorwa byanjye buriya iba yambaye ahantu hose ibikorwa byanjye".

Ikipe ya Gorilla FC yatangiye gukina shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu 2019 maze mu 2020 ihita izamuka mu cya Mbere. 

Kuva icyo gihe ntabwo yari yasubirayo ndetse inagira uruhare mu kuzamurira impano abakinnyi aho kugeza kuri ubu imaze kubikora ku barimo Iradukunda Semeon, Nsengiyumva Samuel,Rutonesha Hesbon n'abandi.


Mudahaheranwa Yussuf yemeye gushora amafaranga ye muri ruhago kubera gushaka ibyishimo



Mudahaheranwa Yussuf ajya anyuzamo agaconga ruhago 


Mudahaheranwa Yussuf kuri Kigali Pelé Stadium areba Gorilla FC ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND