RFL
Kigali

Thibaut Courtois yasingije mugenzi we Endrick

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/08/2024 18:26
0


Umuzamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, yavuze ko Endrick uherutse kwerekanwa muri iyi kipe azavamo umukinnyi ukomeye w'ahazaza.



Mu gitondo cyo kuri uyu iki cyumweru, Endrick yakinnye umukino ukomeye wahuje Real Madrid na FC Barcelona, gusa ntabwo yahiriwe, kuko umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Barcelona kuri kimwe cya Real Madrid.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Thibaut Courtois, yumvikanye ahumuriza Endrick ko atagomba kwigaya kuko umukino wa mbere ukomeye yakinnye bawutakaje, ariko anavuga ko mu gihe gito bamaranye, amaze kumubonamo impano idasanzwe.

Thibaut Courtois yagize ati " Endrick nubwo ari umwana, ni mukuru mu maguru ye. Mu gihe gito tumaranye, namubonyemo ubuhanga nk'ubwo nabonanye Eden Hazard ubwo twakinanaga muri Chelsea. Ni umukinnyi kugira ngo umutege agwe, bidashoboka, kuko ahagarara akomeye.

Hanyuma y'ibyo, aracyari muto. Akeneye kongera imbaraga mu byo akora, kuko ahazaza he ni heza, kandi heza cyane.

Akenshi ku bakinnyi nk'aba, iyo batangiye batsindwa umukino ukomeye nk'uyu, bakunda kwigaya kuko aba aribo bahanzwe amaso. Gusa nta mpamvu yo kubyibazaho byinshi, ibi ni ibintu bisanzwe bimenyerewe''.

Mu mukino FC Barcelona yakinnye na Real Madrid, Endrick niwe wari hhanzwe amaso cyane, kubera ko abandi bakinnyi ba Real Madrid barimo na Kylian Mbappe bakiri mu biruhuko, kuko bamaze iminsi bafasha ibihugu byabo mu mikino ya Euro na Copa America. 


Thibaut Courtois yavuze ko Endrick azaba umukinnyi ukomeye w'ahazaza 


Endrick umukino wa mbere yakinnye na FC Barcelona, yawutsinzwe


Endrick ni umukinnyi Isi ihanze amaso mu gihe kizaza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND