RFL
Kigali

Idris Elba yahawe ubutaka muri Zanzibar

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/08/2024 13:10
0


Icyamamare muri sinema i Hollywood, Idris Elba, yahawe ubutaka muri Zanzibar bwo kubakaho studio ya filime muri iki kirwa cya Tanzania.



Ibi byatangajwe ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 27 ya Zanzibar International Film Festival (ZIFF).

Minisitiri ushinzwe ishoramari muri Zanzibar, Shariff Ali Shariff, yemeje ko uyu mugabo yagiranye ibiganiro na Guverinoma y’iki kirwa ndetse bakamuha ubutaka.

Iyi studio mpuzamahanga yo muri Zanzibar itarabonerwa izina, yitezwe ko izaba ihanganye n’izindi zikomeye ku Isi.

Igitekerezo cy’iyi studio cyaganiriweho bwa mbere muri Mutarama 2023. Icyo gihe Elba n’umugore we bari bahuriye na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu mu Busuwisi.

Idris Elba w’imyaka 51 uherutse no kuza mu Rwanda mu 2023, ni umwe mu birabura bakomeye i Hollywood. Yakinnye filime nyinshi zankunzwe nka ‘Mandela’, ‘The Wire’, Luther’, ‘The Beast’, n’izindi. Byumwihariko avuga muri Africa mu gihugu cya Sierra Leone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND