RFL
Kigali

Niyonizera Judithe yahuje abarimo Mukarujanga, Burikantu na Buringuni muri filime ‘Revenge’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2024 20:28
0


Umukinni wa filime akaba n’umushoramari, Niyonizera Judithe yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze filime ye nshya yise “Revenge (Kwihorera)” izagaragaramo abakinnyi bakomeye nk’itsinda rya Burikantu na Buringuni, ‘Mukarujanga’ n’abandi.



Ni filime agiye gukora nyuma y’uko ahagaritse iyitwa ‘Makuta’ yakoraga afatanyije na Kalisa Ernest wamamaye nka Samusuri muri filime zitandukanye.

Yubakiye ku mubyeyi umwe watumye umwana we agira urwango, agahora amusaba kwihorera kuri mugenzi we amubwira ko iwabo aribo batumye bakena.

Niyonizera avuga ko iyi filime ye y’uruhererekane ‘Revenge’ muri rusange yubakiye ku nkuru no kugaragaza ukuntu amakimbirane y’ababyeyi bo mu cyaro ashobora kugira ingaruka ku mibanire y’abana babo bo mu Mujyi nta ruhare babigizemo.

Yabwiye InyaRwanda ko yifashishije cyane abakinnyi bakunzwe mu myaka ishize kugirango yongere kubamurikira Abanyarwanda. 

Ati “Icyifuzo cyanjye ni uko abantu batangiye cinema, cyangwa se bagize uruhare mu ruganda, twakomeza kubatiza imbaraga. Binyuze muri sosiyete nashinze ya ‘Judy Entertainment’ niyemeje gukorana n’abo bose.”

Akomeza ati “Iyi filime muri rusange ni ugushaka guhuza ubuzima bwo mu cyaro abantu n’ubuzima abantu babayeho cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga.”

Niyonizera avuga ko kwifashisha aba bakinnyi biri no mu murongo wo kugirango basangize ubumenyi abakiri bato bafite inyota yo kwinjira muri Cinema. Ati “Nahereye kuri Nyirankende, Nyirakanyana, Mukarujanga uri mu gice cya mbere n’abandi.”

Integuza y’iyi filime yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, ni mu gihe ibice byayo bya mbere bizatangira gusohoka, ku wa 17 Nzeri 2024. Ni filime izajya itambuka inshuro ebyiri mu cyumweru, guhera saa sita z’amanywa.

Iyi filime kandi yakinnyemo abarimo Gogo the gossiper; Gloria Umutoni, Umwali Paccie, Muzehe Rwabukwisi, Nikuze Marie Louise ‘Nyirankende’ wamenyekanye muri filime Zirara zishya, Mujawamariya Solange ‘Nyirakanyana’ wakinnye muri filime ‘Zirara zishya’ n'abandi.

Burikantu uzagaragara muri iyi filime yavuze ko igihe cye kigeze kugirango agaragaze ubushobozi bwe mu gukina filime. Ati “Igihe cyanjye ni iki bose barabizi, abanzi banjye bari mu minsi mibi nk'amafi y'uruzi ataye uruzi.”

Niyonizera Judithe yatangaje ko yahagaritse filime ‘Makuta’ atangira gukora filime y’uruhererekane yise ‘Revenge’

Burikantu na Buringuni, abasore bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube biyambajwe muri iyi filime


Umukinnyi wa filime, Nikuze Marie Loiuse

Gloria Umutoni uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime ‘Revenge’ ya Judith Niyonizera

Iyi filime ‘Revenge (Kwihorera)" izatangira gusohoka ku rubuga rwa Youtube, ku wa 17 Nzeri 2024 


Mujawamariya Hyacinthe wamamaye nka 'Mukarujanga'

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA FILIME ‘REVENGE’ YA NIYONIZERA JUDITH







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND