RFL
Kigali

Fireman yaranditse ikayi irashira ategereza Bull Dogg! Ibitaravuzwe ku ndirimbo ‘Ikitanyishe’ ya Papa Cyangwe- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2024 8:14
0


Umuraperi Abijuru King Lewis yumvikanishije ko ikorwa ry’indirimbo “Ikitanyishe” yahurijemo bagenzi be Bull Dogg, Fireman, P-Fla na Green- P ryarenze akazi ahubwo biba gushimangira ubushuti no kumufasha kunyura neza mu bihe by’ibura rya shene ye ya Youtube.



Ni umwe mu baraperi bigaragaje mu myaka itatu ishize. Ndetse ashimangira ko adakora umuziki agamije gusubiza abantu, ahubwo ashaka kumvikanisha impano ye ikarenga imipaka binyuze mu kugirana ubufatanye n’abantu banyuranye.

Papa Cyangwe yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu muziki, ariko muri iriya myaka ishize ari mu muziki igitaramo gikomeye yagaragayemo n’icya Bruce Melodie.

Ariko kandi yakoranye indirimbo n’abaraperi bakomeye mu Rwanda barimo nka Ish Kevin, Fireman, Bull Dogg n’abandi. Ndetse, ari kwitegura gusohora indirimbo yahuriyemo na Riderman mu rwego rwo guteguza ibizaba bigize Album ye ya Kabiri.

‘Ikitanyishe’ yongeye kugaragaza uburyo Fireman yubaha Bull Dogg mu myandikire

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo na bariya baraperi bane bakomeye mu Rwanda, byamuhaye ishusho y’uburyo bombi bubahana, kugeza ubwo Fireman yaririmbye ari uko abanje kumva ibyo Bull Dogg yaririmbye muri iyi ndirimbo.

Ati “[…] Mu mashusho y’iriya ndirimbo ari kugana ku musozo, ubona ko Fireman yari yanze gukora ‘recording’ ashaka ko Bull Dogg abanza kuririmba.”

“Niwabonye ko irangira Bull Dogg amubwira ati ikayi urayimaze ucyandika ugasiba, yandikaga agasiba, agaca impapuro, kubera ‘Verse’(igitero) ya Bull Dogg.”

Yavuze ko yatunguwe no kubona Fireman aririmba nyuma muri iyi ndirimbo kandi ariwe ‘wahageze mbere y’abandi’. Ati “Kubera ko yari aziko Bull Dogg ajyamo, abandi ntakibazo aba abafiteho, ahubwo Bull Dogg niba wenda ari uko bakunda guhurira mu ndirimbo nyinshi, niba wenda ari ukubera ko bombi bakomeye, sinzi. We aba afite uburyo yumva agomba guhangana na Bull Dogg mu miririmbire.”

Akomeza ati “Ariko nta rwango. Aba aganira, ariko avuga ko ati Bull Dogg yaririmbe neza kuturusha.”


Si ibintu buri wese wabikora!

Papa Cyangwe yavuze ko kubasha guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, atari ibintu byatuma yikomanga ku gatuza, kuko ari Imana yabimufashijemo, kuko nk’umwana w’umuntu ntacyo yari kwifasha.

Ati “Ntacyo ndusha abandi. Ntekereza ko ari ukubera imigambi y’Imana. Ntabwo ari ukubera njyewe.”

Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo bitari mu murongo wo kugarura itsinda Tuff Gang, kuko yegereye buri umwe ku giti cye bitewe n’umubano bafitanye. Papa Cyangwe ati “Nagiye mpamagara buri umwe kuri umwe.”

Cyangwe yavuze ko buri wese yakoranye nawe muri iyi ndirimbo ntiyari aziko ari buhurire muri studio na mugenzi we. P-Fla yari aziko ahahurira na Green-P, ariko abandi bose nta n’umwe wari uziko ahahurira na mugenzi we.

Uyu muraperi asobanura ko yatangiye gukora iyi ndirimbo ari wenyine mu ijoro rimwe, atekereza ko yayikorana na Fireman aramuhamagara, yongeraho P-Fla, Green-P ndetse na Bull Dogg.

Muri aba baraperi bombi Green-P niwe wenyine batari barigeze bakorana indirimbo, ariko P-Fla we bafitanye indirimbo bakoranye ataramenyekanye.

Iyibwa rya Shene ye ryabaye imbarutso

Papa Cyangwe yavuze ko yagiye muri studio gukora iriya ndirimbo mu rwego rwo kunyura neza mu bihe yarimo anyuramo ahanganye n’ikibazo cy’uko yabuze shene ye.

Muri iriya minsi y’ibura rya Shene ye, bamwe mu bantu bagiye bamwandikira bavuga ko ari kwitatsa, abandi bakavuga ko ari kubeshya.

Ariko kandi avuga ko kujya muri studio bwari nk’ubuhungiro kugirango yiyibagize ibyo yabonaga abantu bamubwira.

Yavuze ko kujya muri studio byanaturutse mu kuba yaranyuze hafi ya studio ikorera i Remera, atekereza kujya kureba Producer Elvis wanakoze iyi ndirimbo.

Ati “Bitewe n’uko niyumva n’ibyo nari mfite mu mutwe ni uko nahise nkora ‘Chorus’ ubundi biragoye ko njye wanyumva nakoze ‘Chorus’ z’indirimbo zanjye. Kuko njyewe urumva nagiye kuyikora numva ko ari iyanjye njyenyine.”


Papa Cyangwe yavuze ko gukorana indirimbo n'aba baraperi basabye imbaraga z'amasengesho n'ubushuti bari basanzwe bafitanye

  

Papa Cyangwe yatangaje ko yatunguwe n'imyandikire ya Bull Dogg kuko afata igihe gito ubundi akajya kuri 'Microphone'

 

Papa Cyangwe yavuze ko yakoze indirimbo 'Ikitanyishe' mu rwego rwo kwirengagiza abavuga ko ari kwiriza kubera ibura rya shene ye

 

Papa Cyangwe yavuze ko yanyuze muri byinshi byatumye akomera umutima, ndetse akigaragaza umuntu umeze neza inyuma ari imbere aba ashira

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHOY'INDIRIMBO 'IKITANYISHE' PAPA CYANGWE YAHURIJEMO FIREMAN, BULL DOGG, GREEN-P NA P-FLA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND