RFL
Kigali

Kendrick Lamar yemejwe ko azatarama muri 'Super Bowl 2025'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/09/2024 10:26
0


Umuraperi w'icyamamare, Kendrick Lamar, yemejwe ko ariwe uzaririmba mu mikino ya 'Super Bowl 2025', nyuma y'uko abahanzi nka Chris Brown, Alicia Keys, Lil Wayne bashyirwaga mu majwi ko yabashobora kuzaririmba muri iyi mikino ikomeye muri Amerika.



Imikino ya 'Super Bowl' itegurwa n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'abanyamerika 'National Football League', ni ngaruka mwaka aho ihuza amakipe abiri yitwaye neza mu mwaka maze bagakina, abatsinze bagahabwa amafaranga ndetse n'impeta zihenze zikoze muri zahabu.

Iyi ni imikino irebwa cyane na benshi kuri televiziyo mu gihe abatagira ingano baba bayitabiriye kuri sitade. Ifatwa nk'imwe mu mikino ikomeye muri Amerika byongeye kuko iba ifitemo igice cyahariwe umuziki aho hatumirwa umuhanzi runaka agataramira abitabiriye iyi mikiko.

Iki ni icyo bita 'Super Bowl Half Time Show' hagati y'iminota 15 na 20 aho abakinnyi baba bagiye gufata ikiruhuko nyuma y'igice cya mbere maze umuhanzi agahabwa umwanya wo gutarama.

Nk'uko iyi mikino yubashywe ni nako yagiye irangwa no guhitamo abahanzi bakomeye kuba aribo batarama. Babandi usanga bahenze gutumira mu bitaramo, cyangwa batanakunze kubikora. Kuva ku cyamamare Michael Jackson, Beyonce, Bruno Mars, Rihanna, Usher, Shakira, Lady Gaga, Jay Z bari mu bagiye baririmba muri iyi mikino.

Hari hamaze iminsi hahwihwiswa ko Chris Brown ariwe uzaririmba muri Super Bowl 2025 kuko ariwe muhanzi uyoboye abandi mu kwitwara neza ku rubyiniro bitewe n'imibyinire ye, abandi bakavuga Alicia Keys kuko ari mu bahanzi bakanyujijeho  mu myaka ya kera, abandi bakavuga Lil Wayne kuko ariwe ukomoka muri New Orleans kandi ariho iyi mikino izabera.

NFL ifatanije na Roc Nation ya Jay Z hamwe na Apple Music, bamaze guca impaka bemeza ko umuraperi Kendrick Lamar ariwe muhanzi uzaririmba muri iyi mikino izaba ku itariki 9 Gashyantare 2025. Izabera kuri sitade ya Caesars Superdome mu mujyi wa New Orleans.

Uyu muraperi wibitseho ibihembo 17 bya Grammy Awards, nawe yatangaje aya makuru akoresheje Instagram ye. TMZ yatangaje ko kuba Lamar ariwe wahiswemo byatunguye benshi kuko atarari mu bahabwaga amahirwe.

Kendrick Lamar yaherukaga ku rubyiniro rwa Super Bowl mu 2022 ubwo injyana ya Rap yahabwaga icyubahiro muri iyi mikino maze abarimo Dr. Dre, Snoop Dogg, 50 Cent na Kendrick Lamar bagahurira ku rubyiniro rumwe. 

Kuba agiye kuririmba bwa kabiri muri ibi birori, biravugwa ko ari icyifuzo cya Jay Z nk'umuherwe ufite imigabane myinshi muri NFL ari nawe ushinzwe guhitamo abahanzi. Biravugwa ko yifuzaga ko mu mwaka utaha umuraperi ariwe watarama muri Super Bowl nyuma yaho muri uyu mwaka Jay Z yari yatumiyemo Usher agakora igitaramo kibereye amaso.

Kendrick Lamar niwe wemejwe ko azaririmba mu mikino ya 'Super Bowl 2025' izaba ibaye ku nshuro ya 59

Lamar yaherukaga ku rubyiniro rwa Super Bowl mu 2022 ubwo yafatanyaga n'abarimo Dr. Dre, Snoop Dogg, Eminem,50 Cent na Mary J.Blige






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND