RFL
Kigali

Jennifer Lopez yemeranya n'abavuga ko yananiwe urushako

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/09/2024 9:25
0


Nyuma y'iminsi umuhanzikazi Jennifer Lopez abaye iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga benshi bamunenga ko nta mugabo n'umwe bararushinga ngo barambane, ku giti cye nawe yavuze ko ari we ufite amakosa atuma ashwana n'abagabo.



Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime Jennifer Lopez uri mu balatikikazi bacye babashije kwigarurira Hollywood, amaze iminsi atorohewe n'imbuga nkoranyambaga ndetse n'ibitangazamakuru ntibyamworoheye nyuma yaho yatse gatanya Ben Affleck bari bamaranye imyaka 2 gusa.

Mu byakomeje kugarukwaho cyane ni uko yatungwaga agatoki ko ari umugore udashobotse mu rugo dore ko amaze guhana gatanya n'abagabo 3 kongeraho na Ben Affleck wa kane bagiye kuyisinya. Benshi bavugaga ko uyu muhanzikazi ashobora kuba ariwe nyirabayazana utuma buri mugabo wese babanye batabasha kurambana.

Kuri ubu uyu mugore w'imyaka 55 yagize icyo avuga kuri ibi bimuvugwaho. Yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yitabiraga iserukiramuco rya sinema muri Canada ryitwa 'Toronto International Film Festival''.

Ubwo umunyamakuru wa Vogue Canada yamubazaga icyo avuga ku bantu bavuga ko kubaka rugakomera byamunaniye, Lopez yasubije aseka ati: ''Ntabwo bari kure y'ukuri nubwo babivuga batazi ukuri kose kubibera mu rugo rwanjye''.

Jennifer Lopez yongeyeho ati: ''Ni njye nyiramakosa kuko mfite ingeso yo guhitamo nabi. Iyaba naragiye ngira amahitamo meza y'abagabo tubana ubu simba narigeze nkora gatanya nimwe. Ikosa rimwe nibonaho ni uguhitamo nabi, nibeshya ku bantu''.

Uyu muhanzikazi wanze kugira icyo avuga ku bibazo bye na Ben Aflleck, yasoje avuga ko nubwo abantu bamaze iminsi bamugarukaho nta kibazo abigiraho. Ati: ''Ntabwo bimbabaza kubona ku mbuga bamvuga cyane, ni kuva kera mvugwa kandi ikiza ni uko ntajya mbyitaho''.

Kuva Jennifer Lopez yakwaka gatanya Ben Affleck yahindutse iciro ry'imigani ku mbuga nkoranyambaga

Lopez witabiriye iserukiramuco rya 'Toronto Internation Film Festival' (TIFF) yagarutse ku bimaze iminsi bimuvugwaho

Yavuze ko yemeranya n'abavuga ko yananiwe urushako, gusa avuga ko abo babivuga batazi ukuri kose ku bibera mu rugo rwe

Lopez yavuze ko 'Guhitamo nabi umugabo' babana ari byo byatumye nta rugo yubaka ngo rumare kabiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND