RFL
Kigali

Abanyamerika batatu barimo n'abanyamakuru bari bafungiye mu Burusiya barekuwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/08/2024 10:21
0


Nyuma y'ibiganiro n'imishyikirano byari bigoye cyane, abanyamerika batatu barimo abanyamakuru batatu barekuwe, byongera gusobanura ikintu gikomeye ku buyobozi bwa Perezida Joe Biden wikuye mu kwiyamamariza kongera kuyobora iki gihugu.



Ubuyobozi bwa Biden bwatangaje ko Abanyamerika batatu bari bafungiye mu Burusiya, barimo umunyamakuru wa Wall Street Journal, Evan Gershkovich na Paul Whelan barekuwe, nyuma y’amezi menshi y'imishyikirano igoye yari irimo gukorwa n'ibihugu umunani n’imfungwa 24.

Nyuma y'uko izi mfungwa zirekuwe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko azakora uko ashoboye u Burusiya ntibwongere gufunga abanyamerika, ariko kandi ashimangira ko nibanabatwara nawe azongera akabagarura mu gihugu cyabo.

Yagize ati: "Akazi kanjye ni ukumenya neza ko batazabatwara, ariko nibanabikora tuzabagarura."

Mu ijoro ryakeye, ni bwo aba banyamerika batatu barimo n'umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Amerika n'ubw'u Burusiya, basesekaye muri Amerika n'akanyamuneza kenshi.

Uku kugurana imfungwa 24, ni cyo gikorwa kigari cyane kuva Intambara y'ubutita yarangira haba muri Amerika, u Burusiya, u Budage ndetse no mu bindi bihugu bitatu byo mu Burengerazuba.

Iki gikorwa, ni intsinzi ikomeye kandi yaharaniwe cyane ku buyobozi bwa Biden, bwatumye habaho irekurwa ry'abantu barenga 60 bafashwe bugwate hirya no hino ku isi mu myaka ishize.

Mu ijambo rye, Perezida Biden yagize ati: "Bose bihanganiye imibabaro irenze ubwenge bwa muntu kandi idashidikanwaho. Uyu munsi, ububabare bwabo burarangiye."

Abanyamerika batatu bari bafungiye mu Burusiya Barekuwe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND