RFL
Kigali

Ev. Peggy Hope Asiimwe yahishuye uko yatumwe ku bana bato anakomoza ku giterane 'Bamurebyeho'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/07/2024 21:33
0


Muri Kigali hagiye kubera igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe na Light From Heaven Ministry yashinzwe ndetse ikaba iyoborwa Peggy Hope Asiimwe.



Umuyobozi Mukuru wa Light From Heaven Ministry, Peggy Hope Asiimwe, yavuze ko igiterane bateguye "Bamurebyeho Conference" gishinze imizi mu Byanditswe Byera biri mu gitabo cya Zaburi 34: 6 havuga ngo" Bamurebyeho bavirwa n'umucyo. Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka".

Pastor Michel Zigirinshuti, Ev. Etienne Hategekimana, Pastor Tom Gakumba na Peggy Hope Asiimwe ni bo bazagabura ijambo ry'Imana muri iki giterane kizaba tariki ya 1 Kanama kugeza tariki 4 Kanama 2024. Kizabera i Kanombe mu Busanza ku Ishyangaryera munsi ya Airforce. Bizatambuka kuri Youtube 'Lightfrom Heaven ministry'.

Peggy Hopee Asiimwe ni umukozi w'Imana ubirambyemo kuko yavukiye mu muryango ukijijwe, atangira gukorera Imana kuva mu bwana bwe. Avuga ko byamutwaye imyaka igera ku 8 kugira ngo amenye neza umuhamagaro Imana yamuhamagariraga kuko yasaga nk'imuteguza. Igihe cyarageze, imubwira byose akantu ku kandi.

Uyu mukozi w'Imana ufite umugabo n'abana bane, byaje kuba ngombwa ko ahagarika kazi ku bw'umuhamagaro w'Imana, yinjira wese mu muhamagaro w'Iyamuhamagaye, ubu akorera Imana amasaha 24 kuri 24. Aragira ati "Nyuma yo kumva neza ijwi ry'Imana ni uko natangiye Ministry "Light From Heaven Ministry".

Avuga ko Imana yavuganye nawe mu buryo bweruye, inamuha izina rya Minisiteri ahawe gutangiza," impa n'iyerekwa tugomba kugenderaho riri muri Zaburi 34:6" havuga ngo "Bamurebyeho bavirwa n'umucyo. Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka". Avuga ko uwo mucyo ari Kritso, "iyo umaze kumwakira agukuraho ikimwaro".

Peggy avuga ko Light From Heaven Ministry yibanda ku ivugabutumwa ryo gutangariza abantu ko nibareba ku mucyo wa Kristo, bizabahindurira amateka, ikimwaro kikabavaho. Yavuze ko inkingi ikomeye muri Ministry yatangije, ari abana bato batararenza imyaka 18, ati "Na n'ubu twarabitangiye, abana tubitaho ku rwego rwo hejuru". 

Ati "Impamvu inkingi ikomeye ari abo bana, ni uko ari ko nabwiwe n'Imana. Ibyo tuzabakorera tuzabigisha bakizwe. Nk'urubyiruko bo bugarijwe n'ibiyobyabwenge n'ibindi, n'ubu twaratangiye, ubageraho ukabona agahinda karakwishe, ukababwiriza. Buriya agakiza ahantu kageze gahindura n'andi mateka, ahanini tuzabafasha dukoresheje ijambo ry'Imana".


Peggy Hope Asiimwe, Umuyobozi wa Light From Heaven Ministry


Mu Busanza hagiye kubera igiterane cy'ivugabutumwa cyiswe 'Bamurebyeho Conference'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND