Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja wamamaye nka Teacher Mpamire wamamaye mu gihugu cya Uganda, yanejeje imitima y’ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya “Gen-Z Comedy” ubwo yisanishaga na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, agashima urubyiruko rw’u Rwanda.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25
Nyakanga 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp
Kigali, gisanzwe gihuza urubyiruko n’abandi biyumvamo ‘Comedy’ ndetse n’inkuru
ziba zikubiyemo.
Cyabaye kandi ikiraro cyo guteza imbere impano z’abakiri bato
muri uyu mwaka. Kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko cyahujwe no kwizihiza
intsinzi ya Perezida Kagame, uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri
Manda y’imyaka itanu aho yatsinze n’amajwi 99.18%.
Ni ubwa mbere Teacher Mpamire yari ataramiye abakunzi be muri
Gen-Z Comedy, ariko si ubwa mbere Dr Hillary Okello bavuka mu gihugu kimwe
(Uganda) yari ataramiye abafana be, kuko yagiye yigaragaza mu bihe
bitandukanye. Bwari ubwa gatatu.
Teacher Mpamire umwibuke cyane mu bitaramo bya Seka Live, aho
yagiye anyura ibihumbi by’abantu yisunze inkuru zigaruka kuri Museveni, n’ubwiza
bw’abanyarwandakazi.
Bamwe mu babuze aho kwicara! Imibare igaragaza ko iki
gitaramo kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bibiri, ni mu gihe aho gisanzwe
kibera hakira abantu 1500.
Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko ‘iki
gitaramo ari ishusho y’ukuntu abantu bakunda ‘Comedy’ kandi bakozwe ku mutima
no kuba Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda’.
Akomeza ati “Kuba umuntu yabuze aho kwicara ariko agakomeza
gutekereza, no guhagarara bigaragaza urukundo akunda ‘Comedy’ ndetse n’abanyarwenya
tuba twatumiye. Kuri twe, biduha umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga muri ibi
bihangano’
Teacher Mpamire yari rurangiza!
Uyu mugabo yabanjirijwe ku rubyiniro n’abarimo Keppa, Dudu,
Pirate, Rumi, Clement Inkirigito, Muhinde ndetse na Ambasaderi
w'Abakonsomateri.
Yaserutse yitwaje ikibahu yandikagaho bimwe mu byo yavugaga,
kandi yisanishaga na mwarimu koko ubundi atanga amasomo yubakiye ku rwenya.
Yanyuze benshi ubwo yisanishaga na Perezida Museveni
akagaruka ku ngingo zinyuranye, bigera ubwo ashima urubyiruko rw’u Rwanda
ruhurira hamwe rukiteza imbere, bitandukanye n’urubyiruko rwa Uganda rwiganye
urwa Kenya rukishora mu mihanda mu myigaragambyo.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye, yanashimye byimazeyo Fally
Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ku bwo kumutumira. Yavuze ko ibi
bitaramo ari urubuga rwiza ku rubyiruko rushaka kwidagadura no kugaragaza impano
kuko ‘bibarinda indi mitekerereze mibi’.
Uyu munyarwenya kandi yashimiye Perezida Kagame watsinze
amatora akaba agiye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Iki gitaramo cyatumiwemo Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello
ndetse na Massamba Intore cyahujwe n'umunsi wo kwishimira intsinzi ya Perezida
Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ku majwi 99.18%. Ni amatora yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.
Muri Nzeri 2023, Mpamire yatembagaje abarimo Museveni mu
birori byo kwizihiza imyaka 79 y’amavuko amaze avutse cyabereye ahitwa Kololo,
cyari cyahurijwe hamwe no guha icyubahiro ingabo zarwaniye mu gace ka Katonga,
zafashije Museveni gufata igihugu mu 1985.
Mugenzi we Dr Hillay Okello yateye urwenya agaragaza uburyo
abahanzi bo muri Uganda batandukanye cyane n’abo muri Amerika. Yavuze ko abo
muri Uganda iyo begukanye igikombe bavuga ijambo bacyurira abantu babahemukiye,
ni mu gihe abo muri Amerika bita cyane ku gushimira ababafashije mu rugendo.
Dr Mpabwanamaguru Merard wabaye Umuyobozi
w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire, yanditse
kuri konti ye ya X agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kwitabira
igitaramo cya Gen- Z Comedy. Yashimye abanyarwenya bamususurukije barimo Teacher Mpamire, Dr Hillary Okello bo mu gihugu cya Uganda.
Yanashimye kandi abanyarwenya bo mu Rwanda ku bw’impano zabo zitanga icyizere. Uyu mugabo yanashimye Fally Merci utegura ibi bitaramo, ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi igira uruhare mu gukomeza guteza imbere indanga ndangamuco. Ati “Impano zabo no guhanga ibishya byari bihebuje.”
Mpamire azwi nk'umunyarwenya wisanisha n'imibereho ya Perezida Museveni mu bihe bitandukanye
Mpamire yashimye urubyiruko rw'u Rwanda bahurira hamwe bakiteza imbere aho kujya mu myigaragambyo nk'abo muri Uganda
Teacher Mpamire yanyuze mu bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo bamushimira
Teacher Mpamire yabanje guserutsa mu ishusho y'umwarimu uri gutanga amasomo anyuranye y'ubuzima
Abanyamakuru Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo ndetse na Babu wa Isibo TV
Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim uherutse gusohora indirimbo 'Twatsinze'
Dr Hillary yateye urwenya ku ndirimbo 'Agatako' ya Dj Pius na Chameleone
Umunyarwenya Dr Hillary Okello yanyuze benshi ubwo yaririmbaga indirimbo 'I am not Afraid' y'umuraperi uri mu bakomeye ku isi, Eminem
Fally Merci yavuze ko ubwitabire muri iki gitaramo bwagaragaje uburyo abantu bakomeje gushyigikira uruganda rwa 'Comedy'
TANGA IGITECYEREZO