RFL
Kigali

Tupac yararashwe, Brazil ibona ubwigenge! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:7/09/2024 10:03
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 7 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Anastase le Tisserand.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1821: Hashinzwe Repubulika ya Gran Colombia ihuriyemo ibihugu bya Vunezuela, Columbia, Panama na Equador, iyi Repubulika yashinzwe na Simón Bolívar wabaye Perezida wa mbere w’iyi guverinoma ndetse na Visi Perezida Francisco de Paula Santander.

1822: Dom Pedro I yatangaje ubwigenge bwa Brazil nyuma yo kwigobotora ubukoloni bwa Portugal.

1943: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hoteli yitwa Houston iherereye muri Leta ya Texas yafashwe n’inkongi y’umuriro yahitanye abantu 55.

1965: Igihugu cy’u Bushinwa cyatangaje ko kigiye kongera ingabo zacyo ku mupaka ugihuza n’u Buhinde.

1979: Hatangiye gukora televiziyo yibanda ku bintu by’imyidagaduro yitwa ESPN (The Entertainment and Sports Programming Network).

1986: Desmond Tutu wo muri Afurika y’Epfo yabaye umuntu wa mbere w’umwirabura wayoboye idini rya gikirisitu rizwi nka Anglican Church.

1986: Jenerali Augusto Pinochet wayoboraga igihugu cya Chile yasimbutse urupfu rwari rugamije kumwivugana.

1996: Umuhanzi w’injyana ya Hip-Hop wamenyekanye cyane mu mateka yayo uzwi cyane ku izina rya Tupac Shakur yarashwe inshuro zigera kuri enye.

Tupac yarasiwe ahitwa Las Vegas nyuma yo kureba umukino w’iteramakofi wari wahuje Tyson na Seldon.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1986: Colin Delaney, umusifuzi wabigize umwuga ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1987: Danny North, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1708: Umwami w’abami wa Ethiopia Tekle Haymanot I.

1997: Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu wa Za Banga wavutse afite izina rya Joseph-Désiré Mobutu.

Uyu mugabo yabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utazibagirana cyane mu mateka y’iki gihugu cyahoze cyitwa Zaire dore ko yakiyoboye igihe kitari gito kuko yahereye mu 1965 kugera mu 1997. Afatwa nk’umunyagitugu ukomeye n’abantu batari bake mu rwego rw’isi ndetse abarirwa mu bakuru b’ibihugu bigwijeho umutungo w’igihugu utagira ingano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND