RFL
Kigali

Habaye imihango yo gushyingura Igikomangoma Diana! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/09/2024 9:29
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 6 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’itanu uyu mwaka ukagera ku musozo. Uyu munsi Kiliziya Gatolika irihiza Mutagatifu Bertrand de Garrigues.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1522: Uwitwa Victoria yashoboye kurokoka impanuka y’ubwato bwa Ferdinand Magellan, ubwo bwari ahitwa Sanlúcar de Barrameda bugaruka muri Espagne. Ubu bwato bwabaye ubwa mbere mu kuzenguruka isi.

1939: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye kugaba ibitero ku Budage.

1952: Muri Canada hafunguwe televiziyo yitwa CBFT-TV ari yo ya mbere yari ifunguwe bwa mbere muri iki gihugu, yafunguriwe mu Mujyi wa Montreal.

1966:Muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, Minisitiri w’Intebe Hendrik Verwoerd wari warateguye ibikorwa by’ivangura rishingiye ku ruhu rizwi nka Apartheid yishwe bari mu nama y’inteko ishinga amategeko.

1968: Swaziland yabonye ubwigenge bwayo, iva ku ngoyi y’Abongereza.

1986: Abagabo babiri bakora iterabwoba bagabye ibitero byahitanye abantu makumyabiri na babiri ahitwa Istanbul; aba bakomokaga ahitwa Abu Nidal.

1997: Habaye imihango yo gushyingura Igikomangoma Diana wo mu Bwongereza iyi mihango yitabiriwe n’abantu barenga miliyoni ku mugaragaro abandi bagera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana atanu bayikurikiraniye kuri za televiziyo.

2008: Perezida wa Türkiye Abdullah Gül yitabiriye umupira w’amaguru biturutse ku butumire bwa Perezida Serzh Sarkisyan w’igihugu cya Armenie; uru rwabaye uruzinduko rwa mbere umuyobozi wa Turkiya yitabiriye muri Armenia.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1711: Henry Muhlenberg, Umudage washinze urusengero rwitwa Lutheran Church muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1869: Walford Davies, umuhanzi ukomoka mu Bwongereza wahawe akazina ka Master of the King’s Music.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1974: Otto Kruger, wari umukinnyi wa filime w'Umunyamerika.

2008: Sören Nordin, Umunya-Suède wakoraga imikino yo gusiganwa ku modoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND