Umuhanzikazi Uwimanzi Oda Martine wahisemo gukoresha izina rya La Reina mu muziki, yatangaje ko kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byamufashije gukurikira inzozi yahoranye zo gukora umuziki no kuwandika, byanatumye agira uruhare kuri imwe mu ndirimbo igize Album ya Bruce Melodie.
Ni umwe mu bakobwa bafite impano zasamiwe hejuru, nyuma y'uko
ateguje indirimbo ye yise 'Nditinya'. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze
yabwiye abamukurikira kumuha ikaze mu muziki, ariko abasangiza agace gato kayo kugira ngo babashe kumva imiririmbire ye.
Ni indirimbo yacuranze yifashishije gitari, ndetse hashize
iminsi mik yatangiye gukora igikorwa cyo gufata amashusho yayo. Muri iki
gihe afite amasezerano y'imyaka itanu muri Studio 'Hybrid' ya Producer Prince
Kiiiz.
Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u
Rwanda ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w'abana barindwi, ni uwa Gatatu
(Ubuheture).
Asoje amashuri yisumbuye yashyize imbaraga mu kwiga umuziki, ari nabwo yafataga icyemezo cyo kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo.
Asobanura ko nubwo yakuranye inzozi z'umuziki, ariko yasabye umuryango we
kumushyigikira, bamushakira ibyangombwa byose yari akeneye.
Byari ibintu nkunda!
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, La Reina yavuze ko kujya
kwiga umuziki yagiraga ngo ashyigikire inzozi yahoranye nk'umwana. Ati "Kwiga
umuziki byari ibintu nkunda, kubera ko kuva nkiri umwana nakundaga kuririmba, ugasanga nzi
indirimbo zo muri filime, cyangwa nka kwa kundi muba mutegereje kuryama nkataramira
abana, nkajya ndiririmba gake gake."
Mu mashuri yisumbuye yasoje kuri Groupe Scolaire Saint Jean Bosco.
Yavuze ko akimara gusoza amashuri yisumbuye, bamwe mu bo biganaga bagiye kwiga
muri Kaminuza, ariko we ahitamo kujya kwiga mu muziki.
La Reina yavuze ko yahuye n'ibicantege by'abantu banyuranye, ariko yabashije kubirenga kubera inzozi yari afite mu muziki we.
Ati
"Mfite ababyeyi banyumva cyane. Numvaga rwose hafi 90% bari bwemere
igitekerezo cyanjye (cyo kwiga umuziki), kubera ko babonaga ko ari ibintu nshoboye, nkaririmba mu
bukwe, kandi na Papa wanjye ni umuturamyi, rero numvaga ko hafi 90% bari
bunshyigikire."
Uyu mukobwa yasobanuye ko inganzo ye iva mu muryango we kubera
ko n'umubyeyi we asanzwe akora ibikorwa bishamikiye mu muziki, ndetse atekereza
ko hari n'abandi nubwo atabazi.
Ajya kwiga ku Nyundo, yahisemo kwiga amasomo yose, ariko
kandi ashyira imbere kumenya ibicurangisho by'umuziki nka Gitari, Solfege hamwe
no kwandika indirimbo z'abahanzi.
Ati "Navuga ko nashyize imbaraga no mu kwandika
indirimbo, kuko ubu ngubu mba mfite indirimbo nagiye niyandikira cyangwa n'izo
nandikiye abandi."
La Reina yasoje amasomo ye mu 2022, nyuma ya 'Promotion'
y'abarimo Danny Nanone na Prince Kiiiz. Ariko kandi avuga ko mu bo biganye ku
Nyundo nta n'umwe uratangira umuziki ariko 'babifite muri gahunda'.
Yinjiriye ku
ndirimbo yise 'Nditinya'
Uyu mukobwa yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ashingiye ku
bintu bibaho, aho umusore ashobora kuba inshuti n'umukobwa ariko ntibakundane,
ahubwo bagakomeza kuba inshuti.
Ahanini bishobora kuba byaturutse ku mukobwa wagize isoni zo
gutera intambwe, cyangwa se umuhungu yatinye gutera intambwe.
La Reina avuga ko ahimba iyi ndirimbo yishyize mu mwanya
w'umukobwa watinye umusore, ariko kandi ajya gutangira kuyandika yumvaga ashaka
kuyita 'Nagukunda'.
Avuga ko yahinduye izina ry'iyi ndirimbo kubera ko ijambo
'Nagukunda' rikunze gukoreshwa n'abantu benshi, ahitamo kuyita 'Nditinya'.
Gukorana na Musaza we!
La Reina yavuze ko yatangiye umuziki ahitamo gukorana na
Musaza we Prince Kiiiz kubera ko yumvaga ariwe muntu uri hafi wamufasha
kwinjira neza mu kibuga cy'umuziki.
Aha ni naho ahera avuga ko nta kibazo yagize bijyanye no kuba
baragiranye amasezerano y'imyaka itanu y'imikoranire.
Yavuze ko kuba Prince Kiiiz yaramubanjirije mu muziki,
byanatumye umuryango we umushyigikira cyane igihe yababwiraga ko ashaka
kwinjira.
Kuri we, kuba ari mushiki wa Kiiiz bizamufasha kwaguka cyane.
Ati "Iyo umuntu ari muri 'business' aba agomba gukora akazi, ahubwo bizamfasha
kurushaho kubera ko iyo umuntu ari umuvandimwe hari ukuntu yitanga cyane kubera ko
aba avuga ngo ari gushyiraho ake."
La Reina yavuze ko yinjiye mu muziki ntawe agiye guhangana nawe, ahubwo arashaka gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda.
Kandi, buri muhanzikazi
wamutanze mu muziki nka Bwiza, Alyn Sano, Butera Knowless, Ariel Wayz 'mfite
icyo mwigiraho'.
Niwe wanditse
indirimbo ya Juno na Ariel Wayz, anandikira Bruce Melodie
Ku wa 19 Kamena 2024, nibwo abahanzi Juno Kizigenza na Ariel
Wayz, basohoye amashusho y'indirimbo bise 'Injyana' bakoze mu rwego rwo
kwamamaza Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga
2024, arangira ayatsinze n'amajwi 99.18%.
La Reina yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yatangiye ari iy'urukundo kandi yari yarakozwe yararangiye hanyuma bo 'baje barayihindura'.
Ati
"Ibyo naririmbaga barabihinduye bahita bayigira iy'amatora, iya mbere yari
iy'urukundo. Icyo bakoze baraje turafatanya noneho tuyihindura
iy'amatora."
Uyu mukobwa anavuga ko mu ndirimbo yanditse, harimo n'imwe mu
ndirimbo izasohoka kuri Album Bruce Melodie yitegura gushyira hanze. Yavuze ko
iyi ndirimbo nayo yayihaye Bruce Melodie ariko 'ntihabuze ibyo ahinduramo'.
La Reina avuga ko gukorana na Bruce Melodie byatumye
yitinyuka mu buzima bwe, kandi yamubonye nk'umuhanzi w'umukozi, ufite
indangagaciro nziza mu buzima bwa buri munsi.
Yavuze ko gukorana na Bruce byabaye nko gukabya inzozi, kuko
'Bruce Melodie ari mu bahanzi nifuzaga gukorana nawe cyane'.
La Reina yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo 'Nditinya'
La Reina yatangaje ko amasezerano yagiranye na Prince Kiiiz
asobanutse, kandi akubiyemo ingingo zimworohereza
La Reina yavuze ko hari indirimbo yanditse izasohoka kuri
Album ya Bruce Melodie
La Reina yatangaje ko ariwe wanditse indirimbo 'Injyana' ya
Juno Kizigenza na Ariel Wayz
Prince Kiiiz aherutse gutangaza ko yahisemo gukorana na La
Reina kubera ubuhanga afite mu muziki
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI LA REINA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDITINYA' YA LA REINA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INJYANA’ YA ARIEL NAJUNO KIZIGENZA
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO