RFL
Kigali

Yandikiye indirimbo Bruce Meodie, Juno na Ariel Wayz! Ubuzima bwa La Reina, umuhanzikazi mushya- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2024 16:48
1


Umuhanzikazi Uwimanzi Oda Martine wahisemo gukoresha izina rya La Reina mu muziki, yatangaje ko kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byamufashije gukurikira inzozi yahoranye zo gukora umuziki no kuwandika, byanatumye agira uruhare kuri imwe mu ndirimbo igize Album ya Bruce Melodie.



Ni umwe mu bakobwa bafite impano zasamiwe hejuru, nyuma y'uko ateguje indirimbo ye yise 'Nditinya'. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abamukurikira kumuha ikaze mu muziki, ariko abasangiza agace gato kayo kugira ngo babashe kumva imiririmbire ye.

Ni indirimbo yacuranze yifashishije gitari, ndetse hashize iminsi mik yatangiye gukora igikorwa cyo gufata amashusho yayo. Muri iki gihe afite amasezerano y'imyaka itanu muri Studio 'Hybrid' ya Producer Prince Kiiiz.

Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w'abana barindwi, ni uwa Gatatu (Ubuheture).

Asoje amashuri yisumbuye yashyize imbaraga mu kwiga umuziki, ari nabwo yafataga icyemezo cyo kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

Asobanura ko nubwo yakuranye inzozi z'umuziki, ariko yasabye umuryango we kumushyigikira, bamushakira ibyangombwa byose yari akeneye.

Byari ibintu nkunda!

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, La Reina yavuze ko kujya kwiga umuziki yagiraga ngo ashyigikire inzozi yahoranye nk'umwana. Ati "Kwiga umuziki byari ibintu nkunda, kubera ko kuva nkiri umwana nakundaga kuririmba, ugasanga nzi indirimbo zo muri filime, cyangwa nka kwa kundi muba mutegereje kuryama nkataramira abana, nkajya ndiririmba gake gake."

Mu mashuri yisumbuye yasoje kuri Groupe Scolaire Saint Jean Bosco. Yavuze ko akimara gusoza amashuri yisumbuye, bamwe mu bo biganaga bagiye kwiga muri Kaminuza, ariko we ahitamo kujya kwiga mu muziki.

La Reina yavuze ko yahuye n'ibicantege by'abantu banyuranye, ariko yabashije kubirenga kubera inzozi yari afite mu muziki we. 

Ati "Mfite ababyeyi banyumva cyane. Numvaga rwose hafi 90% bari bwemere igitekerezo cyanjye (cyo kwiga umuziki), kubera ko babonaga ko ari ibintu nshoboye, nkaririmba mu bukwe, kandi na Papa wanjye ni umuturamyi, rero numvaga ko hafi 90% bari bunshyigikire."

Uyu mukobwa yasobanuye ko inganzo ye iva mu muryango we kubera ko n'umubyeyi we asanzwe akora ibikorwa bishamikiye mu muziki, ndetse atekereza ko hari n'abandi nubwo atabazi.

Ajya kwiga ku Nyundo, yahisemo kwiga amasomo yose, ariko kandi ashyira imbere kumenya ibicurangisho by'umuziki nka Gitari, Solfege hamwe no kwandika indirimbo z'abahanzi.

Ati "Navuga ko nashyize imbaraga no mu kwandika indirimbo, kuko ubu ngubu mba mfite indirimbo nagiye niyandikira cyangwa n'izo nandikiye abandi."

La Reina yasoje amasomo ye mu 2022, nyuma ya 'Promotion' y'abarimo Danny Nanone na Prince Kiiiz. Ariko kandi avuga ko mu bo biganye ku Nyundo nta n'umwe uratangira umuziki ariko 'babifite muri gahunda'.

Yinjiriye ku ndirimbo yise 'Nditinya'

Uyu mukobwa yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ashingiye ku bintu bibaho, aho umusore ashobora kuba inshuti n'umukobwa ariko ntibakundane, ahubwo bagakomeza kuba inshuti.

Ahanini bishobora kuba byaturutse ku mukobwa wagize isoni zo gutera intambwe, cyangwa se umuhungu yatinye gutera intambwe.

La Reina avuga ko ahimba iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w'umukobwa watinye umusore, ariko kandi ajya gutangira kuyandika yumvaga ashaka kuyita 'Nagukunda'.

Avuga ko yahinduye izina ry'iyi ndirimbo kubera ko ijambo 'Nagukunda' rikunze gukoreshwa n'abantu benshi, ahitamo kuyita 'Nditinya'.

Gukorana na Musaza we!

La Reina yavuze ko yatangiye umuziki ahitamo gukorana na Musaza we Prince Kiiiz kubera ko yumvaga ariwe muntu uri hafi wamufasha kwinjira neza mu kibuga cy'umuziki.

Aha ni naho ahera avuga ko nta kibazo yagize bijyanye no kuba baragiranye amasezerano y'imyaka itanu y'imikoranire.

Yavuze ko kuba Prince Kiiiz yaramubanjirije mu muziki, byanatumye umuryango we umushyigikira cyane igihe yababwiraga ko ashaka kwinjira.

Kuri we, kuba ari mushiki wa Kiiiz bizamufasha kwaguka cyane. Ati "Iyo umuntu ari muri 'business' aba agomba gukora akazi, ahubwo bizamfasha kurushaho kubera ko iyo umuntu ari umuvandimwe hari ukuntu yitanga cyane kubera ko aba avuga ngo ari gushyiraho ake."

La Reina yavuze ko yinjiye mu muziki ntawe agiye guhangana nawe, ahubwo arashaka gushyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda. 

Kandi, buri muhanzikazi wamutanze mu muziki nka Bwiza, Alyn Sano, Butera Knowless, Ariel Wayz 'mfite icyo mwigiraho'.

Niwe wanditse indirimbo ya Juno na Ariel Wayz, anandikira Bruce Melodie

Ku wa 19 Kamena 2024, nibwo abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz, basohoye amashusho y'indirimbo bise 'Injyana' bakoze mu rwego rwo kwamamaza Paul Kagame mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga 2024, arangira ayatsinze n'amajwi 99.18%.

La Reina yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yatangiye ari iy'urukundo kandi yari yarakozwe yararangiye hanyuma bo 'baje barayihindura'. 

Ati "Ibyo naririmbaga barabihinduye bahita bayigira iy'amatora, iya mbere yari iy'urukundo. Icyo bakoze baraje turafatanya noneho tuyihindura iy'amatora."

Uyu mukobwa anavuga ko mu ndirimbo yanditse, harimo n'imwe mu ndirimbo izasohoka kuri Album Bruce Melodie yitegura gushyira hanze. Yavuze ko iyi ndirimbo nayo yayihaye Bruce Melodie ariko 'ntihabuze ibyo ahinduramo'.

La Reina avuga ko gukorana na Bruce Melodie byatumye yitinyuka mu buzima bwe, kandi yamubonye nk'umuhanzi w'umukozi, ufite indangagaciro nziza mu buzima bwa buri munsi.

Yavuze ko gukorana na Bruce byabaye nko gukabya inzozi, kuko 'Bruce Melodie ari mu bahanzi nifuzaga gukorana nawe cyane'.


La Reina yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo 'Nditinya'


La Reina yatangaje ko amasezerano yagiranye na Prince Kiiiz asobanutse, kandi akubiyemo ingingo zimworohereza


La Reina yavuze ko hari indirimbo yanditse izasohoka kuri Album ya Bruce Melodie


La Reina yatangaje ko ariwe wanditse indirimbo 'Injyana' ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz


Prince Kiiiz aherutse gutangaza ko yahisemo gukorana na La Reina kubera ubuhanga afite mu muziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUHANZIKAZI LA REINA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDITINYA' YA LA REINA

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INJYANA’ YA ARIEL NAJUNO KIZIGENZA

">

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Brucemelody2 months ago
    0724417072.





Inyarwanda BACKGROUND