RFL
Kigali

Kenny Sol yavuze ku mpeshyi anakomoza ku mushinga afitanye na DJ Neptune uri mu bakomeye muri Afrika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/07/2024 18:56
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] uheruka kugaragara yahuje urugwiro na Phatom uri mu batunganya indirimbo bakomeye muri Africa, yatangaje ko muri iyi mpeshyi yiteguye kongera kuryohereza abakunzi be.



Kenny Sol aheruka gushyira hanze indirimbo ye bwite kuwa 24 Mata 2024, ikaba ari indirimbo yise "2 in 1" isobanuye byinshi kuko yanayifashishijemo umugore we banafitanye umwana.

Yatanze kandi umusanzu muri ‘Besto’ ya Okkama ndetse agira uruhare muri ‘Molomita’ ya Gad inarimo Nel Ngabo.

Kuri iyi nshuro yifashishije amashusho ari muri Studio na Element Eleeeh, aca amarenga ko hari indirimbo yakoranye n’umuhanzi mpuzamahanga ati: ”Mutunganye imizindaro [speaker] yanyu iyi mpeshyi turongera na none tujye imahanga.”

Ibi wabihuza no kuba mu mpeshyi iheruka kuwa 12 Nyakanga 2023 uyu muhanzi yarashyize hanze indirimbo yakoranye na Harmonize yitwa ‘One More Time’.

Amakuru yizewe inyaRwanda ifite akaba ari uko muri Kanama 2024 uyu muhanzi azashyira hanze indirimbo yakoranye na DJ Neptune.

Uyu mwaka Kenny Sol yawutangiye asezerana mu mategeko na Tunga Kunda Alliance, bakaba baheruka no kwibaruka imfura yabo y’umukobwa.

Byitezwe ko mu bihe biri imbere bazakora n'indi mihango y’ubukwe bwabo isigaye harimo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana.

DJ Neptune asanzwe afitanye indirimbo n’abandi bahanzi bakomeye nka Ruger, Joe Boy, Mr Eazi, Omah Lay, Runtown, Focalistic n’abandi.

Mu busanzwe DJ Neptune yitwa Imohiosen Patrick. Yabonye izuba mu 1990. Ni we bucura mu muryango w’abana bane aho afite bashiki be batatu bakuru, akaba amaze gushinga imizi mu kuvanga umuziki.Kenny Sol yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kuryohereza abamukurikira mu ndirimbo yakoranye n'umuhanzi mpuzamahanga Indirimbo Kenny Sol agiye gushyira hanze yayikoranye na DJ Neptune umaze kugwiza ibigwi mu gukorana n'ibyamamare mpuzamahanga DJ Neptune amaze kugwiza ibigwi mu kuvanga umuziki no guhurira mu ndirimbo z'amateka n'abahanzi ndetse akunze kuba ari mu Rwanda inshuro nyinshi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND