RFL
Kigali

Narada Worship Team yashyize hanze indirimbo icumi z'amajwi ndetse n'imwe y'amashusho-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/07/2024 15:41
2


Narada Worship Team ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Kacyiru yasohoye umuzingo w'indirimbo icumi izishyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho bazinyujije kuri Spotify zikagaragara kuri Instagram, TikTok na Facebook. Ni umuzingo bise "Ugira Neza".



Itsinda Narada Worship Team rikaba rifatwa nka nimero ya mbere mu gihugu mu makorali y'urubyiruko ya AEBR, ryashyize hanze umuzingo w'indirimbo icumi z'amajwi ndeste n'indirimbo y'amashusho akozwe mu buryo bugezweho nk'uko inyaRwanda ibicyesha Perezida w'iri tsinda ari we Habimana Jean de Dieu.

Ni amashusho meza aryoheye ijisho na cyane ko ari mu bwoko bwa "4K", akaba agaragara kuri YouTube channel yabo yitwa Narada Worship Team. Yageze hanze ahagana saa Cyenda z'amanywa z'uyu wa Gatatu. Gushyira hanze indirimbo 10 nshya ndetse n'indi y'amashusho ni igikorwa kiremereye gikorwa n'amakorali mbarwa mu gihugu.

Indirimbo 10 bashyize ku isoko mpuzamahanga ry'umuziki ni "Ugira neza", "Sinicuza", "Imbuto", "Umugaba", "Mukomere", "Waravuze uti", "Mu Biganza Byawe", "Ubuntu", "Abanyarwanda" ndetse na "Ntunsige". Ni indirimbo bitondeye cyane dore ko zashyizweho ibiganza n'aba Producer b'abahanga ndetse zikaba zanditse neza cyane.

KANDA HANO WUMVE UMUZINGO MUSHYA "UGIRA NEZA" WA NARADA WORSHIP TEAM

Indirimbo y'amashusho bashyize hanze yitwa "Umugaba", ikaba yaranditswe na Mfitumukiza Obed. Mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Niyonzima Leopord, amashusho yayo atunganywa na Hervegraphy naho Perfect_Shusho (Engineer Jado) aba ariwe uyobora ikorwa ry'aya mashusho. Amagambo yayo yashyizwe mu Cyongereza na Nate Peter.

Aba baririmbyi bashimiye cyane abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yabo nshya y'amashusho barangajwe imbere n'Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Elizaphane Ndayambaje, ndetse n'abandi banyuranye nka Pastor Capital Tharcisse Pastor Gasore Apornaille, Papa Shana, Mama Chalvi, Papa Selma na Papa Kennedy.

Narada Worship Team yatangiye umurimo w'Imana mu 2008, ikaba ibarizwa muri AEBR Kacyiru. Mu gutangira, yari igizwe n'urubyiruko gusa, ariko ubu ibarizwamo ab'ingeri zose. Ubushize yari ifite abaririmbyi 30, ariko ubu ifite abaririmbyi 60, akaba ariyo Worship Team ikomeye muri AEBR mu Rwanda.

Iri tsinda ryo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, rifite ibikorwa bikomeye riteganya gukora muri Nzeri y'uyu mwaka nk'igitaramo bise "Two Hours of Worship Experience" aho bazaba bari kumwe n'abahanzi batandukanye mu gihugu cy'u Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "UMUGABA" YA NARADA WORSHIP TEAM


Aba baririmbyi bo ku Kacyiru bashyize hanze Umuzingo bise "Ugira Neza" w'indirimbo 10

Perezida wa Narada Worship Team, Habimana Jean de Dieu, hamwe n'umugore we


Narada Worship Team yateguje imishinga ikomeye mu muziki wo kuramya Imana


Narada Worship Team yashyize indirimbo zayo nshya ku isoko mpuzamahanga ry'umuziki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIGABA SAMUEL1 month ago
    Indirimbo ikoze neza ifite message nziza kandi pe Imana ihe umugisha abaramyi ba Narada worship team for the hard work we Love you
  • Andre kabera 1 month ago
    Kigali





Inyarwanda BACKGROUND