RFL
Kigali

Beulah Choir ya ADEPR Gatenga yagaragaje ibyo yishimira imaze kugeraho inateguza igitaramo-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/07/2024 11:02
1


Beulah Choir ikorea umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga, yagarutse ku bikorwa yishimira imaze kugeraho birangajwe imbere no kuba hari benshi bakira agakiza binyuze mu ndirimbo zayo, inateguza igitaramo gikomeye.



Korali Beulah yatangiye mu mwaka wa 1998, itangira ari iy'ababyeyi b'abamama, bakaba bari abantu 20. Uko iminsi igenda ishira hagenda hazamo abagabo n'urubyiruko, kuri ubu ikaba igizwe n'ingeri zose. Iri mu makorali akunzwe cyane muri ADEPR.

Aba baririmbyi badutangarije ko bishimira kuba hari abantu benshi bamaze "guhindurwa n'ubutumwa lmana itunyuzamo, ibiterane bikomeye tumaze gukora, ingendo z'ivugabutuma zitandukanye tumaze kujyamo, indirimbo z'amajwi n'amashusho nziza tumaze gushyira hanze"

Bati "By'umwihariko hari igiterane duheruka gukora twafatiyemo n'umuzingo w'indirimbo 8 z'amajwi n'amashusho (Live Recording), twishimiye ko byagenze neza, twishimiye kandi ko muri izo ndirimbo hamaze gusohoka imwe yitwa "Nyir'ururembo" yahembuye ndetse ikomeje guhembura imitima ya benshi."

Imishinga y'igihe kirekire aba baririmbyi bo mu Gatenga bafite harimo gukora ivugabutumwa mu buryo bwagutse, kuzamura urwego rw'imiririmbire n'umuziki, kwiteza imbere, ndetse bifuza no "gukora imishinga mito ibyara inyungu rusange y'abaririmbyi".

Beula Choir yavuze ko indirimbo yabo nshya "Nyir'ururembo" irimo ubutumwa bwo gushimura Nyir'ururembo ko yabaramije amaboko ye. Bati "Yatubereye inkoni ahanyerera, yatweretse amabuye dukandagiraho tugeze ku munota wa nyuma, kandi ko azatugeza i Sioni'.

Ubuyobozi bwa Beula Choir bwabwiye inyaRwanda ko mu byo bashyizeho umutima harimo n'igitaramo gikomeye bashaka gukora mu bihe biri imbere, icyakora ntabwo bavuze umunsi n'itariki. Bati "Turimo gutegura gushyira hanze indirimbo ya kabiri, turateganya n'igiterane".

REBA INDIRIMBO NSHYA "NYIR'URUREMBO" YA BEULA CHOIR



Beula Choir yateguje igitaramo gikomeye mu bihe biri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hategekimana Emmanuel 1 month ago
    Muririmba neza Rwose





Inyarwanda BACKGROUND