RFL
Kigali

Watoto Children's choir ifatwa nk'iya mbere muri Afrika iri kubarizwa i Kigali - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/07/2024 17:49
0


Watoto Children's choir y’i Kampala iri muri korali z'abana bato za mbere muri Afrika yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ikaba ije muri gahunda yo gutaramira mu Rwanda.



Watoto Childen's Choir ikunzwe cyane i Kampala no mu Karere, yaje mu Rwanda mu gitaramo ''Chosen by Him for Him" kizaba tariki 27/07/2024 kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama. Imiryango izaba ikinguye saa Kumi n'imwe z'umugoroba.

Abdul Rukundo umwe mu bari gutegura iki gitaramo gitegerejwe na benshi, yabwiye inyaRwanda ko muri iki gitaramo  Watoto Children's Choir ya Uganda izaba iri kumwe na Watoto Children's Choir ya CLA Nyarutarama. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Watoto Children's Choir Uganda yaherukaga mu Rwanda mu myaka 8 ishize mu gitaramo cyabaye tariki 22/12/2018 muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyakoze ku mitima y'abacyitabiriye barimo Aline Gahongayire watangaje ko buri mwaka azajya aha aba bana amadorali 100.

Watoto Children's Choir Uganda ifatwa nka korali ya mbere muri Afrika muri korali z'abana. Igizwe n'abana b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse n'abishwe n'intambara. 

Mu baririmbyi b’iyi korali harimo n’abana bavuye ku muhanda. Abayigize bose basengera muri Watoto Church rimwe mu matorero akomeye cyane muri Uganda. Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo "Be Exalted" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 11 kuri Youtube, "Beat of Your Love", "Webale" n'izindi.


Watoto Children's Choir barataramira muri Kigali kuri iki Cyumweru


Watoto Children's Choir Uganda yasuye Ambasade ya Uganda mu Rwanda

Watoto Childen's Choir Uganda yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri


Watoto Children's Choir ubwo baheruka mu Rwanda mu 2018

REBA INDIRIMBO "BE EXALTED" YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR UGANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND