Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), hamwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), beretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo, biba ibikoresho by'imiyoboro y’amashanyarazi.
Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko bafashwe bose bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, bakaba barimo abacuruzi baguraga ibikoresho by’amashanyarazi byibwe, ndetse bakanabicuruza.
Polisi yavuze ko kwangiza ibikorwaremezo hagamijwe kubona inyungu z’umurengera mu buryo butemewe n’amategeko, biteza ingaruka zikomeye ku mutekano, imibereho myiza, impanuka zitunguranye, ndetse no guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Polisi kandi, yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi byo kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi bifatwa nk'ibyaha bikomeye, kandi ko ubigaragayemo agomba guhanwa, inashishikariza Abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko bishobora guteza ingaruka zikomeye ku iterambere ry’igihugu ndetse n’ubuzima bw’abaturage muri rusange.
Batawe muri yombi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo
TANGA IGITECYEREZO