RFL
Kigali

Impamvu uribwa n’amenyo mu gihe uriye cyangwa unyoye ibikonje cyangwa ibishyushye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/07/2024 14:36
0


Amenyo ari mu bice bigize akanwa kacu. Adufasha mu guhekenya ibiryo tuba turi kurya. Rimwe na rimwe tujya twisanga amenyo yacu aturya mu gihe turiye cyangwa tunyoye cyane cyane ibishyushye cyangwa ibikonje.



Akenshi umuntu uzumva ataka akubwira ko adashobora kunywa ibintu byo muri firigo cyangwa nk’icyayi gishyushye, yewe hari n’umuntu uba udashaka kuvuga ku mugoroba cyangwa mu gitondo hakiri kare kugira ngo akayaga katirukankira mu menyo. 

Ubwo buribwe buba buri mu menyo buba butandunye n’ubwo umuntu agira mu gihe iryinyo rye ryacukutse. Twifashishije urubuga dental health tugiye kurebera hamwe icyibitera ndetse n’icyo wakora.

Abantu bagira icyo kibazo cy’uburibwe

Abantu benshi usanga bataka kubera icyo kibazo, kikaba gitangira akenshi iyo umuntu ageze hagati y’imyaka 20 na 40. Uretse ko bishobora gufata abari munsi yiyo myaka cyangwa abayirengeje cyane cyane abari hejuru ya za 70. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakunda kugira iki kibazo kuruta abagabo.

Ni ibiki bitera uburibwe mu menyo?

Iryinyo rigira igice cy’inyuma cyitwa Enamel, kigafasha mu kurinda ikindi gice cy’imbere yacyo winjiramo imbere, cyitwa Dentine. Kubera ko dentine ifite uduce dutwara amakuru ku bwonko, nitwo tumenya nimba habayeho ubukonje cyangwa ubushyuhe ku ryinyo. 

Ubusanzwe iriya Enamel niyo ituma tutumva ko haje ibintu bikonje cyangwa bishyushye. Iyo enamel ivuyeho bituma kiriya gice cya dentine gisigara kitarinzwe. Ibyo bihita bituma wumva ubukonje cyangwa ubushyuhe byihuse. Bikaba akenshi bibera ahantu ishinya ndetse n’iryinyo bihurira. 

Bimwe mu bishobora gutera iki kibazo ni ibi bikurikira:

1. Gusukura mu kanwa ukoresheje ingufu nyinshi

Iyo ukoresha imbaraga nyinshi woza amenyo yawe ndetse ukba ukoresha uburyo bwo gukuba ujyana inyuma mu bijigo unagarura imbere, bituma cya gice cya Enamel kiva ku menyo yawe. Ahantu gikunda guhita kivaho byihuse ni aho amenyo ahurira n’ishinya. Ubwo icyo gice kihasigaye (ya dentine) gihita gitangira gutwara amakuru ko hari ikintu kidasanzwe kije mu kanwa (yaba igikonje cyangwa igishyushye), ibyo bigatuma wumva uburibwe.

2.  Kuvaho kw’igice cy’iryinyo byatewe na aside

Rimwe na rimwe hari igihe cya gice cy’inyuma ku ryinyo kivaho bitewe n’ibyo wanyoye cyangwa wariye birimo za aside, aho twavuga nk’indimu, abantu bakunda kuruka kenshi. Ibyo bituma ya dentine isigara yonyine igaragara ku ryinyo, ubundi ukumva uburibwe.

3. Ishinya yamanutse bidatewe n’indwara

Iyo ishinya yamanutse bituma imizi y’amenyo igaragara mu kanwa. Iyo mizi ntabwo igira igice cya enamel kiyirinda, iyo ubukonje cyangwa ubushyuhe buje buhita bubyara uburibwe ku buryo bwihuse.

4. Indwara z’ishinya

 Iyo ku menyo hafasheho imyanda, ishobora kuba imbarutso y’indwara z’ishinya. Iyo izo ndwara zigeze kure zituma ishinya igenda ishiraho ndetse bishobora kugira ingaruka z’uko igufwa rizengurutse iryinyo naryo rishiraho.

5. Guhekenya amenyo

Akamenyero ko guhekenya amenyo nako gatera ka gace ka Enamel kuvaho, bituma Dentine isigara ariyo igaragara, ubundi umuntu akumva ububabare burigihe. Hano ushobora kudasobanukirwa no kumenya nimba uhekenya amenyo ariko umuntu murarana cyangwa mu bantu mu nzu yakubwira nimba uhekenya amenyo kuko akenshi biza nijoro utabizi.

6. Iryinyo ryasadutse

Iyo iryinyo ryasadutse bitewe n’ impanuka rikaba ryagera ku muzi, iyo rihuye n’ ubukonje cyangwa ubushyuhe bitera uburibwe.

7. Guhindura amenyo yawe umweru ukoresheje imiti

Abantu baka ubuvuzi bwo guhindura amenyo umweru, bitewe nuko amenyo atakaza imyunyungugu muri icyo gikorwa birangira umuntu agira uburibwe igihe ariye ibishyushye cyangwa ibikonje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND