RFL
Kigali

Urukundo rwa Juma Jux na Priscy rwateye Miss Umukundwa Cadette kwibaza -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/07/2024 11:18
0


Juma Jux yinjiye mu rukundo na Priscy nyuma y’amezi atandukanye na Karen Bujuru, ibintu byavugishije benshi barimo Umukundwa Cadette Clemence uri mu bakobwa bamamaye mu marushanwa y’ubwiza banagezweho mu bikorwa by’imyidagaduro.



Mu minsi mike ishize ni bwo Juma Jux yagaragaye yasohokanye mu kabyiniro kamwe gakomeye kari  muri Arusha-Tanzania na Priscy.

Aba bombi bakaba baragaragaye mu mashusho mato bishimanye.

Ku mugoroba wa tariki 20 Nyakanga 2024, Juma Jux yashyize hanze amafoto ari kumwe na Priscy.

Aba bombi bakaba bari kumwe muri imwe muri Hotel ziherereye i Zanzibar bigaragara ko baryohewe n’umunyenya w’urukundo.

Bidatinze Priscy yashyize inyunganizi ku butumwa bwa Juma, avuga ko urukundo rwabo ari urw’iteka ubundi ashyira n’utumenyetso tugaragaza umunezero afite mu rukundo.

Hari haciyeho amezi make hari muri Mata 2024 Juma atandukanye na Karen Bujulu.

Atangaza icyatumye atandukana na Karen, yavuze ko Ommy yabaye imvano kuko ngo yari amaze iminsi yivanga mu mubano w’aba bombi.

Umukundwa Cadette yabaye nk'uwibaza we ikibura ati”Mana njye bizakunda ryari, nabonye ibi bitangira nk’imikino none ubu byabaye ibya nyabyo, bari mu rukundo.”

Ubwo Juma Jux aheruka i Kigali yatangaje ko afite gahunda yo kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi bwe bw’imyambaro ya African Boy mu Rwanda.

Icyo gihe kandi yatangaje ko muri Tanzania bakurikirana ibihangano by’abanyarwanda, atanga urugero rwa ‘Fou De Toi’ ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana  ko iri mu zigezweho

Uyu mugabo usanzwe ari inshuti magara ya Diamond Platnumz muri iyi minsi agezweho mu ndirimbo ‘Enjoy’ igiye kumara umwaka ica ibintu.

Aha Juma Jux yari kumwe na Priscy muri Arusha ho muri TanzaniaJuma Jux ari mu munyenga w'urukundo n'umunya-Nigeria, ibintu byavugishije benshi Priscy akomeje kugaragaza ko yashimye Juma Jux, avuga ko yifuza ko bazamarana ubuzima bwose 

Urukundo rwa Juma Jux n'umukunzi we mushya rwateye Umukundwa Cadette kwibaza we igihe bizakundira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND