RFL
Kigali

Umunyamakuru James Mugarura wa OTv yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka 9 mu munyenga w'urukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:20/07/2024 16:15
1


Umunyamakuru James Mugarura wa Radio & OTv [yahoze yitwa Authentic Tv], yateye intambwe ikomeye mu rukundo, yambika impeta umukunzi we wo mu bwana dore ko bamaze imyaka icyenda bakundana, ibisobanuye ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2015.



Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 ni bwo James Mugarura yatunguye umukunzi we Teta Joyce wari uri mu byishimo byo kwizihiza isabukuru y'amavuko, amwambika impeta y'urukundo. Ni nyuma y'uko yari amaze gusaba uyu mukobwa niba yemera ko bazabana nk'umugabo n'umugore, agahita amubwira YEGO.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mugarura James yavuze ko amaze imyaka 9 akundana na Teta Joyce wamutwaye umutima. Indangagaciro z'uyu mukobwa zakuruye cyane James harimo kuba akunda gusenga no gukunda abantu, "kunshyigikira mu bitekerezo, kunyubaha, ni inshuti yanjye magara". Yavuze ko ubukwe bwabo buzaba mu Ukuboza 2024.

Mugarura ni umunyamakuru wa O Tv ya Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration Center ahazwi nko kwa Apotre Dr. Paul Gitwaza, akaba akora mu kiganiro 'The Replay Show' kiba kuwa Mbere, kuwa Gatatu no kuwa Gatanu kuva saa Munani n'igice kugeza saa Kumi n'igice. Benshi mu bahanzi, amakorali n'abapasiteri bamaze gutumirwa muri iki kiganiro.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo uyu musore yinjiye mu itangazamakuru mu biganiro by'Iyobokamana. Amaze gukorera ibinyamakuru birimo Lemigo Tv, Royal Tv, Tv10, Royal Fm na Radio & Tv O. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri "Information System and Technology" ndetse arateganya gutangira amasomo ya Master's.

Ni Umuyobozi mu Muryango utari uwa Leta {NGO} adashaka kuvuga izina, akaba n'Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa "Ass Program Manager" kuri Radio and &Tv O. Inzozi ze ni ukuzatangiza Umuryango ushingiye ku kurwanya ubwandu bw'agakoko gatera SIDA muri 'Rehabilitation Centers' [Ibigo bivurirwamo abantu basabitswe n'ibiyobyabwenge].


James yambitse impeta umukunzi we wizihizaga umunsi w'amavuko


Teta Joyce yabanje kugwa mu kantu yibaza ibimubayeho ku isabukuru ye


Byari ibyishimo bikomeye kuri uyu mukobwa umaze imyaka 9 nta wundi musore ashaka akumva imigabo n'imigambo ye uretse James yihebeye


Yamwambitse impeta iteguza ubukwe bwabo buzaba mu mpera z'uyu mwaka


James na Teta barebana akana ko mu jisho


Teta Joyce yabwiye Isi yose ko umutima we yaweguriye Mugarura James

James na Joyce barateganya gukora ubukwe mu mpera za 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bless 2 months ago
    What a couple baraberanye kbs turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND