RFL
Kigali

Theo Bosebabireba na Thacien Titus batumiwe mu giterane gikomeye kizabera mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/07/2024 19:41
0


Baho Global Mission [BGM] yashinzwe ndetse iyoborwa n'umukozi w'Imana akaba n'umuhanzi, Rev Baho Isaie, yateguye igiterane gikomeye kizabera i Mahama mu Karere ka Kirehe mu mpera z'uku kwezi.



Ni igiterane cy'amateka muri Kirehe na cyane ko cyatumiwemo abaramyi bakunzwe cyane mu gihugu ari bo Theo Bosebabireba na Thacien Titus, ndetse abakozi b'Imana bakunzwe cyane ari bo Bishop Mugasa Joseph, Pastor Zigirinshuti Michel na Rev Baho Isaie & Francine akaba ari bo bazagabura ijambo ry'Imana.

Iki giterane cyiswe "Mahama Revival Miracle Crusade" [Ububyutse n'Ibitangaza i Mahama] cyateguwe n'Umuryango w’ivugabutumwa 'Baho Global Mission' ku bufatanye n’amadini n’amatorero akorerera mu Murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba. Ni cyo giterane cya mbere kandi gikomeye kigiye kubera muri Mahama.

Kizaba kuva kuwa 26 kugera kuwa 28 Nyakanga 2024, kibere mu nkambi y’impunzi z’aba Kongomani n’Abarundi iherereye muri uyu murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe. Abazacyitabira bazahimbaza Imana mu ndirimbo za Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo "Kubita Utababarira" na Thacien Titus ukunzwe mu ndirimbo "Aho Ugejeje Ukora".

Iki giterane kizatangirwamo inyigisho z’ibyiciro bitandukanye birimo Urubyiruko, Abagore n’Abakozi b’Imana aho mu minsi yacyo mbere ya saa sita z'amanywa hazajya haba amahugurwa y’ibyiciro, noneho nyuma ya saa Sita kuva saa Munani z'amanywa habe igiterane rusange cy’ububyutse n’ibitangaza by’Imana.

Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission akaba n’Umuhuzabikorwa w’iki giterane, Rev Baho Isaie, yabwiye inyaRwanda ko umusaruro biteze muri iki giterane cy'Ububyutse n'Ibitangaza ari uko benshi bazakira agakiza bakava mu byaha. Ati "Umusaruro twiteze, icya mbere ni uw'abantu bazakira agakiza bakava mu bibi".

Akomeje avuga ko ababa mu nkambi bakeneye ubutumwa bw'ihumure kubera ubuzima baba barimo. Ati "Urabizi ko ahantu hateraniye abantu benshi nko mu nkambi, urubyiruko, imiryango, mu by'ukuri haba hari ibintu byinshi. Ubutumwa bwiza rero bugomba kuhagera kugira ngo abantu bafate ibyemezo.

Icya kabiri, abantu baba bari mu nkambi baba bakeneye ubutumwa bwiza bubaha ibyiringiro, uko bari, aho bari, ubuzima barimo, ibyo bacamo, bakeneye ijambo ry'Imana ribaha ibyiringiro kandi ntibacike intege, kandi bagakomeza gukomera ku Mwami Yesu."

Ati: ”Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abaheburayo 13:8 riravuga ngo uko Yesu yari, nuyu munsi niko ari kandi ni na ko azahora iteka ryose bityo tuziko Yesu yabwirizaga abantu bakakira agakiza yarangiza agasengera abarwayi akanasubiza ibyifuzo by’abantu, natwe rero kuri iki giterane tuzakorera muri uyu murongo kandi ibi byose bizabonekamo".

Yakomeje avuga ko ku munsi wa mbere w’iki giterane ni ukuvuga kuwa Gatanu hateganijwe ibikorwa birimo gukina umupira w’amaguru uzahuza amakipe y' i Mahama, hakaba umuganda uzahuza abakirisitu muri uyu murenge wa Mahama ndetse hakanaba amahugurwa y’urubyiruko ndetse n’inyigisho z’abagore ukwabo.

Uyu mushumba yavuze ko kuwa Gatandatu mu masaha ya mu gitondo hazaba amahugurwa y’abakozi b’Imana ni ukuvuga abashumba n’abafasha babo noneho ku cyumweru abantu bagasengera mu nsengero zabo nyuma ya saa sita nkuko n'indi minsi ya mbere bizaba byagenze hagakomeza igiterane rusange.

Rev Baho Isaie wateguye iki giterane, azwiho gutegura ibiterane byitabirwa n'abantu ibihumbi n'ibihumbi, akaba akorana cyane na A Light to the Nations [ALN] ikora ibiterane nk'ibi hirya no hino ku Isi. Uretse ibyo, ni umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo "Ni Nde Uhwanye Nawe", "Ibendea", "Amasezerano", "Ntabwo Nzongera Kurira", "Inzira", "Igwe" n'izindi.


Rev Baho Isaie niwe wateguye iki giterane abinyujije muri Baho Global Mission


Theo Bosebabireba ni umwe mu bazaririmba muri iki giterane cy'i Mahama


Thacien Titus waririmbye "Aho ugejeje ukora" azaririmba muri iki giterane


Theo Bosebabireba akora ibishoboka abitabiriye igiterane bagataha bizihiwe


Mu nkambi ya Mahama hagiye kubera igiterane cy'amateka cyateguwe na Rev Baho Isaie







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND