RFL
Kigali

Ibyo ntunze byose ni Uwiteka wabintije - Subugabo Felicien "Bill Gates" ku mpamvu yirunduriye mu Mana

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/07/2024 16:26
0


Mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igiterane gikomeye cyitezwemo umusaruro mu nguni zitandukanye. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b'Imana barimo Bishop Prof Dr. Masengo Fidele.



Ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024 kuva saa Tatu za mu gitondo, Itorero Jehovanis Prayer Family (J.P.S) / Beloya Church rizakora ibirori bikomeye byo gutaha ishuri n'urusengero ndetse no kwimika abakozi b'Imana batandukanye bo muri iri Torero.

Subugabo Felicien usanzwe ari umucuruzi ukomeye muri Kigali, akaba n'umwe mu nkingi zikomeye z'iri Torero. Kuba abifatanya no gukorera Imana, hari ababifata nk'aho yaje gushakira ubutunzi mu nzu y'Imana. Asubiza ko "nanjye byarangoye kumva umucuruzi witwarira nk'imodoka, ukora n'ubundi bucuruzi, kumva yisanga mu murimo w'Imana".

Arakomeza ti "Biragoye cyane n'ubungubu usanga benshi batarabyemera." Avuga ko ashimishwa cyane no gukorera Imana kuko afite ishyaka ryinshi ryo kuyikorera. Aragira ati "Namaze kumenya ko ibi byose ntunze, ni Uwiteka wabintije, ntabwo ari ibyanjye. Yesu antuyemo, kuko naramwakiriye, nakijijwe muri 2013, ni nabwo yabatijwe".

Umuhango wo kwimika aba bakozi b'Imana uzayoborwa na Bishop Prof Dr. Fidele Masengo Umushumba Mukuru wa Citylight Foursquare Gospel Church mu Rwanda. Ibindi bikorwa biteganyijwe harimo gutaha inyubako ya Jehovanis Prayer Family (J.P.S) / Beloya Church no gufungura ishuri ry’imyuga ry’iri torero.

Itorero Jehovanis Prayer Family (J.P.S)/ Beloya church riherereye mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Kimironko, ahazwi nko muri Zindiro. Rimaze kugira abayoboke basaga 400, intego yaryo nyamukuru akaba ari ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza, bagahindukira bagakutikira Kristo kugira ngo nagaruka gutwara itorero azasange abantu biteguye.


Subugabo Felicien (uri iburyo), Umunyamabanga Mukuru wa Jehovanis Prayer Family (J.P.S)/ Beloya church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND