RFL
Kigali

Clarence, Hanscana na Bmjizzo mu bahanga baza imbere mu gutunganya amashusho y’indirimbo muri Africa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:20/07/2024 15:09
0


Uko umuziki utera imbere, inguni zose ziwushamikiyeho nazo zifunguka kurushaho. Muri Africa hamaze kuvuka abatunganya amashusho y’indirimbo bakomeye, aho bamwe banitabazwa no hanze yayo n’abahanzi nka Iggy Azalea na 2 Chainz.



Ntabwo waba ubeshye uramutse uvuze ko hamaze kuza uburinganire ku kigero cyo hejuru mu myidagaduro ya Africa ugereranije no mu yindi migabane cyane cyane Amerika n’u Burayi bifatwa nk’igicumbi cy'umuziki.

Hari abahanzi nyafrika bajya gutaramira ku yindi migabane bakuzuza inyubaho zakira n’abagera mu bihumbi 100. Ibi ariko ntabwo biva ku busa bigirwamo uruhare n’abantu benshi baha igisobanura indirimbo guhera ku bayandika, abacuranzi, abahuza amajwi n’abatunganya amashusho.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakora amashusho y'indirimbo bamaze gushinga imizi ku mugabane wa Africa nubwo umunsi ku wundi havuka abandi kandi bakora neza kurushaho.

Clarence Peter

Uvuze abahanga mu gutunganya umuziki, biragoye kuba wabura guhera kuri uyu mugabo witwa Clarence Peter umaze ikinyacumi kirenga atunganya amashusho y’indirimbo.

Yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Tiwa Savage Wizkid, Burna Boy, Sauti Sol na Davido. Akomoka kuri se na we wanditse amateka mu muziki na nyina wamamaye mu gukina filime.

Mu bwana bwe ubwo yari afite imyaka 9 ni bwo yatangiye gutunganya amashusho y’indirimbo. Ku myaka 13 ni bwo yatangiye kubikora by’umwuga, akabihemberwa. Amashusho y'indirimbo imwe ayatunganyiriza Miliyoni zisaga 20 z’amanyarwanda.

Mike Ogoke [Godfather]

Uyu mugabo ari mu bihagazeho muri Africa y’u Burasirazuba akaba afatwa nk’imana mu byo gutunganya amashusho. Amashusho yose ashyizeho ibiganza atanga umusaruro wo hejuru bitewe n’ubwiza bwayo. Yakoranye na Diamond na Sauti Sol.

Jibril Blessing

Ari mu bagabo bamaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y’indirimbo. Afite ubuhanga mu kuyobora no gutunganya filime n’ibiganiro bya televiziyo.

Uyu mugabo wo muri Kenya amaze gukorera abahanzi batari bacye kandi bamuhesha abandi nka Koffi Olomide, Willy Paul, Ferre Golan a Cindy Sanyu.

Kenny David Sanga

Ni umwe mu bahanga mu bijyanye no gutunganya indirimbo, filime n’ibindi. Yatunganije nyinshi mu ndirimbo zirimo "Dede" ya Lavalava anakorana na Harmonize, Diamond Platnumz, Rayvanny, Vanessa Mdee, Mbosso na Tanasha Donna.

Yatunganije nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu mu Karere k’Ibiyagabigari nka "Jeje", "Amaboko", "Sukari", "Kamata", "Nishachoka", "Yope Remix" na "Inama".

Hanscana

Ari mu banya Tanzania bamaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho. Amaze guhabwa ibihembo bitandukanye. Kuri ubu abarizwa muri Wasafi. Zimwe mu ndirimbo yatunganije zirimo "Iyo" ya Diamond, "Inatosha" ya Lavalava na Kamseleko ya Mbosso.

Julien Bmjizzo

Iradukunda Julien w'imyaka 30 ari mu banyarwanda batunganya amashusho y'indirimbo mu buryo mpuzamahanga. Kuri ubu abarizwa mu Bubiligi.

Amaze gutunganya indirimbo zagize igikundiro cyo hejuru nka "Katerina" ya Bruce Melodie, "Only you" ya The Ben na Ben Kayiranga, "Why" ya The Ben na Diamond Platnumz.

Daps

Umunya-Nigeria Oladapo Fagbenie ari mu bagabo bihagazeho mu gutunganya amashusho y’indirimbo. Yakoreye abahanzi bakomeye nka Migos, Iggy Azalea, Kendrick, 2 Chainz na Davido.

Zimwe mu ndirimbio yatunganije harimo "Fall" ya Davido, "Bad&Boujee" ya Migos na Lil Uzi Vert, "Close" ya Lil Baby n’izindi.

Motion Billy

Niwe wakoze "Djadja" ya Aya Nakamura, "Jerusalema" ya Master KG na Nomcebo, "On The Low" ya Burna Boy n’izindi zitandukanye.

Uyu musore wo muri South Africa ari mu bato batunganya indirimbo neza, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu birebana na Sound Engineering.

Meji Alabi 

Ni umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki muri Afrika. Avuka ku babyeyi bo muri Nigeria, ariko yavukiye mu Bwongereza nyuma aza kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Yatunganije indirimbo nyinshi zaciye ibintu.

Yakoranye n'abahanzi bakomeye ku isi nka Beyonce, Burna Boy, Wizkid, Nasty C, Tiwa Savage n'abandi batandukanye. Yagiye ahatana mu bihembo bikomeye nka Grammy Awards, MTV n'ibindiAri mu banyafurika bamaze gukorana n'amazina aremereye mu muziki ku isi nka 2 Chainz na Iggy AzaleJulien Bmjizzo ari mu banyarwanda bamaze gushinga imizi mu gufata amashusho y'indirimbo ziri ku rwego mpuzamahangaHanscana ubarizwa muri Wasafi yatunganyije nyinshi mu ndirimbo zaciye ibintu muri Afurika

Clarence ageze ku rwego rwo hejuru mu gukora amashusho y'indirimbo aho indirimbo imwe gusa aca asaga Miliyoni 20Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND