RFL
Kigali

Amurusha imyaka 35! Umukobwa wa Jacob Zuma agiye kubera Umwami Mswati III umugore wa 16

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/09/2024 12:26
0


Umwami Mswati III wa Eswatini w'imyaka 56, ari mu myiteguro yo kurushinga n'umugore wa 16 witwa Nomcebo Zuma w'imyaka 21 akaba n'umukobwa wa Jacob Zuma wabaye Perezida wa Afrika y'Epfo.



Inkuru ikomeje kugarukwaho hirya no hino mu binyamakuru byo ku mugabane wa Afurika  no hanze yaho, ni ivuga ko Umwami Mswati III wa Eswatini agiye kongera gushaka umugore.

Igitangaje ni uko umugore agiye gushaka ari uwa 16 byumwihariko akaba avuka mu muryango ukomeye aho ari umukobwa wa Jacob Zuma wayoboye Afurika y'Epfo. 

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’Ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati. Ibi birori bizwi ku izina rya 'Umhlanga' ari naho Nomcebo yerekanwe nk'ugiye kuba umugore wa 16 wa Mswati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano ku mukobwa we.

Ku munsi wa nyuma w’ibirori bya Umhlanga hagaragaye Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo nk’umwe mu batumirwa bakuru, aherekejwe n’itsinda ry’abarwanyi b’aba Zulu nk’uko bigaragara mu mashusho yaranze ibi birori.

Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari Perezida wa Botswana. Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ubugore no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byaranze impera z’iki cyumweru mu mudugudu w’i bwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini wo ni  Mbabane.

Ikinyamakuru cyigenga Swaziland News, kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’i bwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa Miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati III witezweho kuba umugabo we.

Nomcebo Zuma witezwe kuba umugore we mushya na we ava mu muryango wemera gushaka abagore benshi. Se, Jacob Zuma w’imyaka 82, yashakanye n’abagore batandatu, ubu afite bane n’abana barenga 20.

Umwami Mswati III imbere ya Nomcebo Zuma (wa mbere uhereye iburyo mu ikanzu y'icyatsi n'umukara)

Nomcebo w'imyaka 21 (wa gatatu uturutse ibumuso) agiye kuba umugore wa 16 w'Umwami Mswati III wa Eswatini







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND