Ku myaka 94 y'amavuko, umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya, Bob Newhart wamenyekanye mu biganiro yatambutsaga kuri televiziyo birimo 'The Bob Newhart Show' na 'Newhart' yitabye Imana aguye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyarwenya wakunzwe
cyane mu myaka yatambutse, yitabye Imana nyuma yo gufatwa n'uburwayi
budakanganye. Yagaragaye muri filime zitandukanye ndetse n'urwenya yakundaga
gutambutsa kuri za televiziyo.
Iyi nkuru y'incamugongo
y'urupfu rwa Bob Newhart yamenyekanye mu ijroro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19
Nyakanga 2024. Mu gihe yamaze akora uyu mwuga, yegukanye ibihembo bitandukanye
birimo bitatu bya Grammy, Emmy Award na Golden Globe Award.
Asize abana bane, aribo
Robert William Newhart, Jennifer Newhart, Courtney Newhart na Timothy Newhart,
ndetse n'abuzukuru. Umugore we uzwi yitwa Ginnie Newhart bashyingiranwe mu 1963
kugeza nawe yitabye Imana mu 2023.
Newhart wamaze imyaka
irenga 50 mu Isi ya Sinema, yavukiye muri Oak Park ku ya 5 Nzeri mu 1929. Mu
yindi mirimo yakoze, harimo ubucungamari n'ubwanditsi. Yamenyekanye cyane ubwo
yashyiraga yanze album ye ya mbere y'urwenya mu 1960 yise 'The Button-Down Mind
of Bob Newhart.'
TANGA IGITECYEREZO