RFL
Kigali

Imitima imenaguritse izomorwa! Uruhisho mu giterane gikomeye 'Dunamis' cya Spirit Revival Temple

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/07/2024 20:09
0


Itorero Spirit Revival Temple riyoborwa na Pastor Mugisha Jackson, ryateguye igiterane gikomeye cy'iminsi itanu cyitezwemo gukira kw'imitima imenaguritse y'abazacyitabira.



Itorero Spirit Revival Temple ryateguye iki giterane kidasanzwe kizamara iminsi itanu, rikorera mu Mujyi wa Kigali ku Kicukiro haruguru y'Akarere ka Kicukiro, rikaba ryaratangiye umwaka ushize tariki 16/12/2022. Ryashinzwe ndetse riyoborwa na Pastor Mugisha Jackson.

Kuri ubu iri Torero ryateguye igiterane "5 Days Dunamis Conference 2024", kizabera ku Kicukiro kuri Eglise Des Amis haruguru y'Akarere ka Kicukiro, kuva tariki 24 Nyakanga kugeza tariki 28 Nyakanga 2024. Cyatumiwemo Gaby Kamanzi, Pastor Julienne Kabanda na Apostle Serukiza Sosthene.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Winnie Mutabazi uri mu itsinda riri gutegura iki giterane "5 Days Dunamis Conference 2024" yadutangarije ko intego yacyo "ni uko tuzabona umubare w’abantu benshi bakira agakiza". Yavuze ko "Dunamis" bishatse gusobanura imbaraga.

Aragira "Mbese bishatse gusobanura ko ari igiterane tuzabonamo imbaraga z’Imana zidasanzwe aho abantu benshi bazaza bafite imitima imenaguritse izomorwa, abarwayi bazakira, Imana izakoresha imbaraga zayo mu buryo bwinshi butandukanye".

Yavuze ko abararikiwe kwitabira iki giterane, ari abakirisito bose muri rusange, abarwayi ndetse n’abantu batarakizwa. Asobanura ko Gaby Kamanzi yatumiwe kuko ari umuramyi "ufite amavuta kandi ufite impano". Ati "Azaririmba umunsi umwe gusa kuko hari n’abandi baramyi benshi twatumiye tutashatse gushyira kuri 'Flyer' ngo bizatere abantu amatsiko".

Kuba baranatumiye Apotre Sosthene Serukiza uzwiho umuhamagaro wo gusengera ububyutse mu Rwanda, yabajijwe niba hari aho bihuriye no gutumirwa kwe, asubiza ko bifite aho bihuriye, ati: "Apotre Sosthene na Pastor Julienne bari mu bakozi b’Imana bamaze kuzamura ububyutse mu Rwanda cyane".


Umushumba Mukuru wa Spirit Revival Temple, Pastor Jackson Mugisha


Itorero Spirit Revival Temple ryateguye igiterane gikomeye kizamara iminsi 5


Gaby Kamanzi n'abandi baramyi batatangajwe bazaririmba mu giterane "5 Days Dunamis Conference 2024"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND