RFL
Kigali

Chorale IL EST VIVANT igiye gukorera ivugabutumwa mu Mujyi wa Dodoma

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/07/2024 14:15
1


Chorale IL EST VIVANT imwe mu zimaze kubaka izina kandi zimaze igihe muri Kiliziya Gatolika, ikaba ikorera ubutumwa muri Archdiocese ya Kigali, Paroisse Regina Pacis, byumwihariko muri Centre Christus Remera, igiye gukorera urugendo rw'iyogezabutumwa mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania.



Ni urugendo igiye gukora ku nshuro ya kabiri, rukaba rushingiye ku bufatanye bwa Paroisse ebyiri arizo Paroisse Regina Pacis Remera ibarizwamo na Paroisse Ciwanja ca Ndege Dodoma ibarizwamo BMTL Choir.

Uru rugendo rw'ivugabutumwa ruzatangira tariki 23 kugeza ku ya 28 Kanama 2024, ruturuka by'umwihariko ku bucuti n'ubuvandimwe izi Korali zombi zimaranye igihe, aho BMTL Choir nayo iheruka mu Rwanda mu rugendo nk'uru mu mwaka wa 2019.

Chorale IL EST VIVANT kandi izaba iherekejwe n'abakristu ba Paroisse Regina Pacis barimo n'Abapadiri ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo. 

Urugendo nk'uru iyi Korali yaruherukagamo mu mwaka wa 2017 i Dodoma aho yimitse Nyina wa Jambo w'i Kibeho kuri Paroisse Ciwanja Ca Ndege i Dodoma, nyuma y'impano y'ishusho ya Bikiramaliya wa Kibeho yari yageneye iyi Paroisse maze ihita ihabwa umugisha na Acheveque wa Dodoma.

Chorale IL EST VIVANT ni imwe mu ma korali yo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda akunzwe cyane ku bw'ibihangano byayo binyura benshi n'abo mu yandi madini bagafashwa cyane n'indirimbo zayo.

Bimwe mu bihangano byabo byakunzwe cyane twavugamo nk'indirimbo ‘Ni wowe Mugenga’ yakunzwe cyane kugeza n'ubu, "Nzagusingiza Nzakubyinira", "Mu Ngoro y’Imana", "Imana Nyiringomba", "Senga", "Ntiduteze Kubibagirwa" n'izindi nyinshi zigaragara ku muyoboro wa YouTube w'iyi Korali yigwijeho igikundiro.

Chorale IL EST VIVANT ubusanzwe imenyerewe cyane ku muziki w'umwimerere mu bicurangisho byinshi bitandukanye byungikanya injyana inyura amatwi n'umutima. Mu kiganiro kigufi twagiranye n'umuyobozi w'iyi Chorale, Madame UFITESE Venantie, yadusobanuriye ko impamba bagiye kujyana Dodoma ikubiye mu bice bitatu:

-Kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kristu binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana;

-Gukomeza umuco mwiza w'ubuvandimwe hagati ya Chorali zombi;

-Gusingiza Imana mu ndirimbo zitandukanye no mu mico itandukanye.

Yongeraho kandi ko byose bizanyura imbonankubone ku muyoboro wa YouTube w'iyi Korali uri mw'izina rya Chorale il est vivant Centre Christus kugira ngo abakunzi bayo bose n'abaterankunga babashe gukurikirana ibikorwa bizabera i Dodoma nk'abahibereye.


Ni Korali imaze kugwiza ibigwi


Bagiye kogeza inkuru ya Nyagasani mu Mujyi wa Dodoma muri Tanzania








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nt lee1 month ago
    Il est vivant ni korale dukinda rwosee, nibagende babadutahirize bati tirabakumbuye!! Nyagasani azxabajye imbere amajya n'amaza





Inyarwanda BACKGROUND