RFL
Kigali

Pastor Jotham Ndanyuzwe yegukanye igikombe mpuzamahanga abicyesha "Love Across all Languages"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:16/07/2024 1:19
0


Pastor Jotham Ndanyuzwe ari mu mashimwe yo kwegukana igikombe mpuzamahanga abicyesha igitabo cye "Love Across all Languages" cyabaye igitabo cy'umwaka muri Canada.



Jotham Ndanyuzwe unitegura kwimikwa ku mugaragaro nka Pasiteri, akomeje kwakira imigisha y'Imana aho kuri ubu igitabo cye cyahawe igihembo cya "The Best Book of the year 2024" [Igitabo cy'umwaka] mu cyiciro cya "Psychology, Personal Development Book" nk'igitabo gifasha guhindura imitekerereze y'abantu, haba mu buzima busanzwe, imibereho y'abantu n'uko abantu babana mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Pastor Jotham Ndanyuzwe yavuze ko iki gihembo yagihawe ku bw'igitabo cye "Love Across All Languages" cyabaye igitabo cy'umwaka, agishyikirizwa mu birori byabaye tariki 12 Nyakanga 2024, byabereye Canada mu munjyi wa Ottawa, bitangwa na kompanyi itanga ibihembo y'abanya Canada yitwa "The Legacy Book Awards". 

Yashimiye abantu bose bamushyigikiye kugira ngo igitabo cye kigere kure, ati "Rero ndashimira abantu bose banshigikiye. Natangiye kwandika ibitabo ntazi ko nazagera kuri uru rwego bibaye mu gihe narimo nitegura ibirori bizaba tarik 3-4 Kanaama 2024 nzahabwamo inshingano z'Ubushumba". Ati "Ndashimira media banshigikiye, ndashimira umuryango, ndashimira inshuti ndetse n'Itorero ryanjye".

Umukozi w'Imana Jotham Ndanyuzwe azimikwa ku mugaragaro mu muhango wiswe "Ordination Recognition Service" uzabera muri Canada mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka mu Itorero Elevated Life Community Church riyoborwa na Pastor Rwagasore Emmanuel usanzwe ari umuramyi uririmbana n'umugore we mu itsinda Emma & Salem Melodies.

Uyu mugabo wamamaye mu kwandika ibitabo akaba n'umuvugabutumwa w'umumisiyoneri, aherutse kudutangariza ko yishimiye cyane inshingano nshya Imana imuhaye zo kuba Pasiteri. Ati "Nahoraga nkora nk'umuvugabutumwa ariko mu buryo bw'ubu Missionary, rero Imana yashimye ko mpabwa inshingano nk'umushumba".

Yavuze ko itorero ryamugiriye icyizere, nawe afata umwanya wo kubisengera. Ati "Rero ni andi mahirwe kuri njye kugira ngo ngeze kure ubutumwa nahawe ndetse no gukomeza kwandika n'ibindi bitabo. Intego yanjye ni uguhindura abantu benshi mbazana kuri Kristo no kugira ngo abantu babone amahoro".

Ibi birori byatumiwemo abakozi b'Imana barimo Rev. Garry Mullen, Rev Sebazungu J.Peter, Gisubizo Ministries Edmonton ndetse na Nice Ndatabaye uri kwitegura gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitarmo yatumiwemo Adrien Misigaro na Aime Uwimana, kizaba tariki 18/08/2024. Jotham Ndanyuzwe avukana na Nice Ndatabaye.

Tariki 09 Werurwe 2024 ni bwo Pastor Jotham Ndanyuzwe yamuritse igitabo cya kabiri "Love Across All languages: A Global Journey", cyahise kigera mu bihugu 45 ku isi harimo nka Canada, USA, Australia, Germany, South Africa, China, Italy, Norway n'ibindi. Ni mu gihe igitabo cye cya mbere ari ikitwa "Izina Risumba Byose" cyasohotse mu 2022.

Jotham Ndanyuzwe yashakanye na Ineza Benisse kuwa 27/02/2021. Basezeranye imbere y'Imana muri Kenya muri Calvary Church Komarock. Aramushimira cyane ku bwo kumushyigikira iteka mu murimo w'Imana, ati "Sinarangize ndashimiye madame Benisse Ndanyuzwe ku bwitange no kunshigikira ntahwema kunshigikira".


Pastor Jotham Ndanyuzwe yatangiye guhabwa ibihembo mpuzamahanga kubera kwandika ibitabo


Pastor Jotham Ndanyuzwe arashima Imana ku bw'igikombe gikomeye yahawe


Pastor Jotham Ndanyuzwe amaze kwandika ibitabo bibiri


Jotham Ndanyuzwe ari kwitegura guhabwa inshingano z'Ubupasiteri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND