RFL
Kigali

Myr Simaragde Mbonyintege yitabiriye amatora asaba abanyarwanda kumvira abayobozi baba bihitiyemo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:15/07/2024 16:50
0


Myr Simaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru yitabiriye amatora ya Perezida wa Repeburika n'ay'Abadepite 2024, atanga ubutumwa ku banyarwanda bwo kumvira abayobozi baba bihitiyemo.



Musenyeri Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’Izabukuru, avuga ko gutora ari inshingano z’Umuturage wese, kandi ko abatora bagomba kwita kuri gahunda nziza Umukandida afitiye abanyarwanda ndetse bakabanza gushishoza ko azazishyira mu bikorwa nkuko yabyiyemeje.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yatangaje ibi ubwo yari amaze gutora Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Ati “Twebwe iyo tugiye gutora ntabwo bidusaba kwiterera hejuru kuko icyo tuba twifuza ari ugufatanya n’abandi baturage gushyiraho Umuyobozi.”

Mu nkuru ducyesha Umuseke.rw, Musenyeri Mbonyintege avuga ko gutora ari uguhitamo gahunda ye warangiza ukamubona. Yasabye abaturage kumvira Ubuyobozi baba bishyiriyeho bakishimira ko inshingano zabo bazirangije.

Mu Karere ka Muhanga hateguwe site z’amatora zigera kuri 70 n’ibyumba 431 ubariyemo n’icyumba cy’itora cyihariye cy’abarwayi n’abarwaza bashyize mu Bitaro bya Kabgayi.


Amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yari ameze nk'ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND