RFL
Kigali

Bishop Rugamba Albert akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/07/2024 23:44
0


Bishop Rugamba Albert washinze ndetse akaba n'Umushumba Mukuru wa Bethesda Holy Church yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.



Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, yatangaje ko ayo makuru ari ukuri. Yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyangwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today ducyesha iyi nkuru kuri uyu wa Gatanu, Dr. Thierry Murangira yagize ati “Ni byo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND