RFL
Kigali

Top 10 y’indirimbo nshya zakwinjiza neza muri Weekend izakurikirwa n'iminsi ibiri y'ikiruhuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/07/2024 8:36
0


Gahunda yo kwamagana irungu muri uyu mwaka irakomeje. Ni muri urwo rwego rero, abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo muri iki cyumweru baharanira gukomeza gufasha abanyarwanda gususuruka no guhorana akanyamuneza.



Muri iki cyumweru, abahanzi nyarwanda biganjemo abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze indirimbo nyinshi zafasha abantu kwegerana n’Imana no kwishimira ubuzima.

Abahanzi barimo Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Papi Clever & Dorcas n’abandi bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, ari nako ku rundi ruhande umuhanzi gakondo Cyusa Ibrahim yakoze mu nganzo ahimba indirimbo igaruka ku ntsinzi y’Umukuru w’Igihugu, ariko ikaba n’intsinzi y’Abanyarwanda muri rusange.

Nk’uko umaze kubimenyera rero, uyu munsi InyaRwanda nabwo yaguteguriye indirimbo 10 nziza cyane zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru ari nako witegura gutangira igishya.

Ni Weekend iryoshye cyane dore ko izakurikirwa n'iminsi ibiri y'ikiruhuko ariyo kuwa Mbere no kuwa Kabiri kubera amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14, 15 & 16 Nyakanga 2024.

1.     Ya Majwi - Adrien Misigaro

">

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ya majwi' yabaye iya kane kuri Album ya Gatanu yise ‘Ninjye ubivuze’ amaze igihe ari gutegura.

Iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yavuze ko yayanditse afatanyije na Niyo Bosco.

2.     Twatsinze – Cyusa Ibrahim

">

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Twatsinze’ yakomoye ku ijambo Kandida-Perezida, Paul Kagame yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw’amajyambere.

3.     Ntahinduka – Nice Ndatabaye ft Nshuti Bosco

">

Muri iki cyumweru nibwo abaramyi bakunzwe na benshi, Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti bahuriye mu ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure buvuga ko Imana itajya ihinduka mu bihe byose kandi ishoboye byose.

4.     Ndashima – John B Singleton

">

Mu gihe kirenga amezi atanu adashyira hanze indirimbo, umuramyi John B Singleton yagarukanye indirimbo ishima Yesu Kristo, umwana w’Imana witangiye abantu ngo babone agakiza.

5.     Hari Umutuzo – Richard Zebedayo & Shekinah

">

6.     Mimi Mwenye Hatia – Papi Clever & Dorcas Merci Pianist

">

7.     Kubonana Nawe – Elsa Cluz

">

8.     Hahirwa Ishyanga – Peace Voice Choir

">

9.     Nyir’Ururembo – Beulah Choir

">

10. Fou De Toi - Choeur International

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND