RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa anemerera Abanya-Kayonza kuzagera kuri byinshi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/07/2024 17:25
0


Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi akaba n'Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko kuyobora abaturage b'Abanyarwanda nta ko bisa ndetse anemerera Abanyakayonza kuzagera kuri byinshi bafatanyije.



Yabigarutseho kuri iki Cyumweru ari Kuri Site ya Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku baturage ibihumbi baturutse mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma baje kumva imigabo n’imigambi ye, yavuze bamaze kugera kuri byinshi ndetse anavuga ko kuyobora Abanyarwanda nta ko bisa.

Ati" Maze rero bantu ba Kayonza, erega nyine byavuzwe turi abaturanyi. Ibyo tumaze kugeraho ni byinshi, ndavuga FPR . FPR aho ibereye hano mu gihugu mu myaka 30 , ibyo tumaze kunyuramo,ingorane, ariko byose twabinyuzemo neza tugeze kure kubera mwebwe.

Abayobozi babaho nibyo ,ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwe ntako bisa. Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pee! Kuyobora FPR nta ko bisa rwose. Ingorane rero twagiye tuzinyuramo tuzisiga inyuma yacu, ubu turareba imbere gusa.

Tugeze ku byiza ,ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu. Kugira ngo abantu rero bagere ku byiza byinshi abantu bose bifuza ,ugomba kubaka umutekano,tumaze kuwubaka. Ugomba kubaka politiki nziza ireba buri munyarwanda wese ntawe usigaye inyuma iyo niyo nzira turimo.Politiki nk'iyo nicyo FPR bivuze"

Umukuru w'Igihugu yakomeje avuga ko Tariki ya 15 z'uku kwezi ari matora kandi gutora FPR ,Umukandida wayo ari ugutora ibyiza birimo umutekano n'Amajyambere.

Ati" Ejo bundi tariki ya 15 tuzatora. Gugutota FPR ni ugutora umukandida wayo, ni ugutora umutekano,ni ugutora imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere. Gutora bivuze guhitamo ,ubwo rero itariki 15 ni ejo bundi ariko ubwo turihano tumeze gutya njye ndabona amatora yararangiye.

Perezida Kagame yavuze ko kandi ibirimo ibikorwaremezo n'ubuzima aribyo bashingiraho kugira ngo Abanyarwanda bashobore gukora ndetse anavuga ko azafatanya n'Abanyakayonza bakayubaka ikagera kuri byinshi.

Ati" Rero ibyo muvuga by'ubukerarugendo,iby'abikorera,ibikorwaremezo, amashuri, ibijyanye n'ubuzima nibyo dushingiraho kugira ngo Abanyarwanda bashobore gukora ibyo bagakoze byose kandi bigere kure cyane. 

Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk'abaturanyi tugende tuyubaka.

Tugomba gukorera hamwe twese, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye ntabwo ari ukuza kubasaba ngo mutore FPR , ngo muntore gusa rero twari tunakumburanye. 

Twari tumaze igihe tudahura,hashize igihe kinini cyane. Turangwe no gukora ibyiza turangwe no kwihuta" . 

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu karere ka Kayonza, Perezida Kagame azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke ku wa Kabiri w'Icyumweru gitaha tariki ya 9 Nyakanga 2024.


Perezida Kagame yavuze ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa 


Perezida Kagame yavuze ko gutora Umukandida wa FPR ari ugotora amajyambere 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND