RFL
Kigali

Abarenga ibihumbi 165 ntibitabiriye #Amatora2024

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2024 17:38
0


Ushingiye ku majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC), abantu 165,620 ntibatoye. Barimo 2,339 batatoye mu matora aziguye y’ibyiciro byihariye n’abantu 163,281 batatoye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku mwanya w'Abadepite batanzwe n'amashyaka.



Ni ubwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye akomatanyije n'amatora y'Abadepite. Kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2024, Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, Gasinzigwa Oda yabwiye itangazamakuru ko bishimira uko Abanyarwanda bitwaye muri aya matora.

Yavuze ko bagaragaje ubwitabire buri hejuru, kandi imbogazimizi zabaye nke. Ati "Twongeye kubashimira cyane! Ubwitabire mu bikorwa by'amatora aho bigaragara y'uko Abanyarwanda bakomeje kugira uruhare rushimishije cyane muri ibi bikorwa by'amatora by'uyu mwaka."

Mu mibare yatanzwe, NEC yashimangiye intsinzi ya Perezida Kagame kuko yagize amajwi 99.18%, Dr Frank Habineza wa Green Party agira amajwi 0.50%, naho Umukandida wigenga Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32.

Abari bemerewe gutora ni 9,071,157 ariko hatoye 8,907,876. Bivuze ko abantu 163,281 ntibatoye. Ubwitabire muri aya matora burangana na 98,20%.

Hari Site 2591. Ni mu gihe abatoye neza ari 8,895,739 bangana na 98,07%; ariko kandi hagaragaye impfabusa 12,137 bingana na 0.14%.

Perezida Kagame yatowe n'abantu 8,882,794 bangana na 99.18%, ni mu gihe Habineza Frank yatowe n'abantu 44,479 bangana na 0.50%, naho Mayimpana Philippe atorwa n'abantu 28,466 bangana na 0.32%.

Mu matora y’ibyiciro byihariye, Umujyi wa Kigali wahagarariwe n'abagore babiri mu Nteko Ishinga Amategeka barimo Kanyange Phoebe wagize amajwi 82,78% akurikiwe na Gihana Donatha wagize amajwi 76,08%.

Abagombaga gutora ni 10,226 ariko hatoye abantu 9,510. Bivuze ko abantu 716 ntibatoye. Ariko kandi abatoye neza ni 9,500, bivuze ko harimo impfabusa 10.

Intara y'Amajyaruguru ihagarariwe n'abantu bane: Uwamurera Oliver ufite amajwi 79,35%, Mukarusagara Eliane wabonye amajwi 79,33%, Ndangiza Madina ufite amajwi 74,04% na Izere Ingrid Marie Parfaite ufite amajwi 73,32%.

Ushingiye ku mibare ya NEC, bigaragara ko abagomba gutora ari 24.082 ariko hatoye 23.894. Bivuze ko abantu 188 ntibatoye. Nta mpfabusa irimo.

Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abadepite batandatu. Barimo Tumusime Francine ufite amajwi 77,34%, Uwumuremyi Marie Claire ufite amajwi 73,83%, Uwababyeyi Jeannette ufite amajwi 71,68%, Kayitesi Sarah ufite amajwi 68,56%, Mukabalisa Germaine ufite amajwi 66,73% ndetse na Tumukunde Gasatura Hope ufiye amajwi 65.9%.

NEC igaragaza ko abagombaga gutora ari 31.222 ariko hatoye 30.672, bivuze ko abantu 550 ntibatoye. Ariko kandi abatoye neza ni 30.579 bivuze ko harimo impfabusa 93.

Intara y'Uburasirazuba ihagarariwe na Kazarwa Gertrude afite amajwi 62,06%, Mushimyimana Lydie ufite amajwi 61,64%, Kanyandekwe Christine ufite amajwi 58,81%, Mukamana Alphonsie ufite amajwi 57,76%, Uwingabe Solange ufite amajwi 57,69% na Mukarugwiza Judith ufite amajwi 55,37%.

Abagombaga gutora muri iyi Ntara ni 32.55 ariko hatoye abantu 31.905, bivuze ko abantu 606 ntibatoye.

Muri bariya 31.905 batoye bose, abatoye neza ni 31,840, bivuze ko 65 ntibatoye neza cyangwa ni impfabusa.

Intara y'Uburengerazuba abatsinze harimo Ingabire Aline ufite amajwi 72,2%, Mukandekezi Francoise ufite amajwi 66,6%, Nyirabazane Angeligue ufite amajwi 65,4%, Muzana Alice ufite amajwi 60,9%, Sibobugingo Gloriose ufite amajwi 60,3% na Uwamurera Salama ufite amajwi 53,9%.

NEC igaragaza ko muri iyi Ntara abagombaga gutora bangana na 31,497 ariko hatoye abantu 31,229, bivuze ko abantu 268 ntibatoye.

Muri bariya 31,229 batoye bose, abatoye neza ni 31,229- bivuze ko nta mpfabusa yagaragayemo.

Mu cyiciro cy'urubyiruko, hatsinze Umuhoza Vanessa Gashumba ufite amajwi 73.72% yatowe n'abantu 188, ndetse na Icyitegetse Venuste ufite amajwi 62.35% aho yatowe n'abantu 159.

NEC ivuga ko abagombaga gutora bangana na 261, ariko hatoye 255 muri bo abatoye neza ni 247- Bivuze ko harimo impfabusa 8. Ibi bigaragaza kandi ko abantu 6 (261-255) ntibigeze batora.

Mu cyiciro cy'umudepite uhagarariye abafite ubumuga hatsinze Mbabazi Olivia, yagize amajwi 59,90%. Abagombaga gutora ni 151 ariko hatoye abantu 146, bivuze ko abantu 5 ntibatoye.

Ukoze imibare neza, ubona ko abantu 2,339 ntibabashije gutora muri aya matora aziguye y'ibyiciro byihariye.

Abagize Inteko itora Abadepite 2 b’abagore:

-Abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore:

-ku rwego rw’Igihugu;

-ku rwego rw‘Intara n’urw‘Umujyi wa Kigali;

-ku rwego rw’Akarere;

-ku rwego rw’Umurenge;

-ku rwego rw’Akagari;

-no ku rwego rw’Umudugudu.

-Abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize ifasi y’itora;

-Abagize Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara

Abagize Inteko Itora Abadepite 2 b’urubyiruko:

Inteko itora Abadepite babiri bahagararira Urubyiruko igizwe na:

-Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rwa buri Karere

-Na Komite ku rwego rw’Igihugu

Inteko itora umudepite uhagaragarira abantu bafite ubumuga igizwe:

-Ku rwego rw’Igihugu,

-Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali,

-Ku rwego rw‘Akarere

- n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw‘Umurenge. 

Ushingiye ku byatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (NEC) abantu 165,620 ntibitabiriye amatora yo muri uyu mwaka wa 2024











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND