RFL
Kigali

Uburyo 3 bworoshye bwagufasha kurwanya indwara y'umugongo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/07/2024 17:18
1


Abantu benshi bakunze kugira uburibwe bukabije bw’umugongo, akenshi ubu buribwe buterwa n’uko umuntu aba yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi, imiterere y’akazi ukora cyangwa n’indi mibereho ya buri munsi isobora kuugururwa kandi mu buryo bwooroshye umuntu akabasha kugira amagara mazima.



Hari uburyo bwagaragajwe n’abashakashatsi batandukanye bushobora kugufasha kwirinda indwara y’umugongo:

1 . Irinde guhagarara akanya kanini kandi nibinakubaho gerageza guhagarara neza

Healthline ivuga ko uko aba bantu bahagaze biragaragaza uwuhagaze neza, uretse uyu wa gatatu abandi bose bafite amahirwe yo kurwara umugongo bitewe n’uko bahagaze mu buryo buvunisha umugongo.

2 . Kwicara akanya kanini nabyo ni bibi ariko niba ariko aribyo akazi ukora kagusaba gerageza kwicara neza 

Kwicara mu buryo bwo nk’ubu bwa mbere ni ikosa ribi, umuntu yabikora ari mu gihe cya siporo gusa kandi nabwo akabikora akanya gato, iyo wicaye wihengetse uba uri kuremerera umugongo wawe kuko ari wo wikorera umubiri wose.

3. Imenyereze kwambara inkweto ngufi 

Nk’uko bijya biboneka ku bantu bambarainkweto ndende, bene izi nkweto zituma umuntu ahora agenda ameze nk’uwisumbukuruza, ibi binaniza umugongo cyane, iyo umuntu akunda kwambara izi nkweto akajya ahantu kure uzasanga yarazanye impundiko nini cyane ibyo nabyo bigaragaza ko umubiri uba wavunitse cyane.

Muzindi nama zitangwa n’abaganga ku bantu bakunda kubabara umugongo baba bakwiye kwimenyereza kuryama neza kandi bagasinzira bihagije, kunywa amazi menshi, gukora siporo kenshi gashoboka, no kwirinda ibiyobyabwenge nk’inzoga n’itabi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nizeyimanaafad@gmail.com1 month ago
    Mukomerezaho ku nama mutugira zitandukanye zitwubaka mu buzima bwacu bwa buri munsi.imana ige ikomeza ku bibafashamo ndabibifurije,Thx.





Inyarwanda BACKGROUND