Abasore bahuriye muri Korali Messengers Singers ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi, bageze kure imyiteguro y’ibitaramo bagiye gukorera muri Tanzania.
Muri Nzeri 2023 ni bwo habaye igitaramo cyasize inkuru y’amateka
aho Korali Messengers Singers yahagaritswe kubera gutumira umuhanzi Israel Mbonyi ubarizwa mu Itorero rya Restoration Church.
Icyo gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali i Gikondo muri Expo Ground. Cyari cyiswe ‘Siryo Herezo’, kikaba cyarafatiwemo amashusho y’indirimbo 10 z'iyi Korali iri mu zikunzwe mu Badive.
Kubera gutumira Israel Mbonyi, iri tsinda ryarahagaritswe kuko
binyuranye n’amahame shingiro y’Itorero ry’Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi.
Amakuru ahari ni uko ryamaze gukomorerwa ndetse rikaba rigeze
kure imyiteguro y’ibitaramo bise ‘Miss Trip’ bazakorera muri Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.
Ibi bitaramo bizaba hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga 2024. Aba baririmbyi bavuze ko biteguye gutanga ubutumwa bwiza babinyujije mu buryo bw’indirimbo.Igitaramo 'Siryo Herezo' bari batumiyemo Mbonyi cyatumyebahagarikwa ariko ubu bakomorewe
Biteguye gukorera ibitaramo muri Tanzania mu matariki asoza Nyakanga 2024
Uku ni ko Israel Mbonyi yari yaserutse mu gitaramo cya Messengers Singers
Igitaramo bari bakoze cyari giteguwe neza n'ubwo cyasize bahawe ibihano mu Idini ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi bakoreramo umurimo
TANGA IGITECYEREZO