FPR
RFL
Kigali

Umujyanama wa Wizkid umaze kumubyarira abana 2 yikomye abamusaba ubukwe n’uyu muhanzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:3/07/2024 7:43
0


Jada Pallock umujyanama (Manager) wa Wizkid basanzwe banakundana ndetse banafitanye abana babiri, yasubije abamwiha ku mbuga nkoranyambaga bamusaba ko yakora ubukwe n'uyu muhanzi.



Umukunzi wa Wizkid akaba n'umureberera inyungu, Jada Pollock, yasubije abakunzi be bamuhoza ku nkeke bamusaba gukora ubukwe na Wizkid.

Ibi byatangiye nyuma yaho aherutse kwifuriza ishya n'ihirwe Davido n'umugore we Chioma baherutse gukora ubukwe. Ibi byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bamubwira ko nawe igihe kigeze ngo akore ubukwe na Wizkid amaze kubyarira abana babiri.

Jada Pollock uvuga ko atari ubwa mbere abantu bamushyizeho igitutu cyo gukora ubukwe na Wizkid, yasubije abo bose bakunze kubimubwira cyane ko benshi ari abafana b'uyu muhanzi.

Jada Pallock yasubije abamuhoza ku nkeke bamusaba gukora ubukwe na Wizkid

Uyu mukunzi wa Wizkid akaba n’umureberera inyungu mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko ubukwe atari ikintu cyo guhutiraho, ahubwo bisaba kubitekerezaho no kubyitondera.

Jada Pallock yavuze ko benshi muri abo bamushyiraho igitutu ku mbuga nkoranyambaga badafite uburambe cyangwa ngo bamenye icyo bisaba kugira urugo rwiza, rwishimye, kandi rurambye.

Yabifurije ibyiza, avuga ko we na Wizkid bashishikajwe no kubaka umubano ukomeye aho kwihutira gushyingirwa kugira ngo bahaze amashyushyu ya rubanda.

Jada Pallock uvuka muri Amerika wanakoranye na Chris Brown mu 2012, yabyaye umwana wa mbere w'umuhungu wa Wizkid mu 2017 bamwita Zion Bologun, mu gihe mu mpera ya 2022 yibarutse umwana wa kabiri bamwita AJ Bologun Jr.

Uyu mugore w'imyaka 40 amaze kubyarira Wizkid abana babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND