FPR
RFL
Kigali

Yaciwe intege muri Cinema, urukundo rwe na Bmjizzo: Sugira wamamaye nka Fofo twaganiriye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2024 10:41
0


Sugira Florence abamwibuka cyane bamuzi muri filime z’uruhererekane yagiye ahuriramo n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton ndetse na ‘Makanika’ bari bahuriye mu cyiswe ‘Daymakers Edutainment’. Yakoreshaga izina rya ‘Fofo’ ryatumye aba ikimenyabose.



‘Daymakers’ ni nayo yamuritse impano z’abarimo umunyarwenya Japhet Mazimpaka ndetse na 5K Etienne uherutse gutangira urugendo rwo gukora filime ye yubakiye ku buzima bwo mu rugo, cyane cyane ku mibereho y’abakozi n’abakoresha babo.

Mu bihe bitandukanye, Sugira Florence yagiye agaragara muri filime nto ‘Short Videos’ yagiye ahuriramo na Clapton, ariko izatumye izina rye rikomera ni filime yagiye akinamo ahuriyemo n’umusore wamamaye nka ‘Makanika’.

Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda, Sugira yavuze ko guhuza imbaraga na Makanika byaturutse ku nama bagiriwe na Clapton, kandi ibihangano bagiye bashyira hanze mu bihe bitandukanye, byarakunzwe cyane bituma biyemeza gukomeza kubishyiramo imbaraga.

Ati “Ni byo ubwo nahuzaga imbaraga na Makanika ibihangano byacu byaramenyekanye cyane, ariko ntabwo ariwe muntu twakoranye bwa mbere nk’uko nabikubwiye Clapton ni we twakoranye mbere gusa twakoze ‘Video’ nkeya ubundi ahita atugira inama y’uko njye na Makanika twakorana.”

“Twakoze filime nto iba iramenyekanye cyane, abantu barayikunda n’uko turakomeza dukora n’izindi nyinshi gutyo gutyo n’uko abantu bakomeza kutwereka urukundo.”

Sugira yavuze ko kwisanga muri filime si ibintu byamutunguye kuko yatangiye kugaragaza impano akiri muto, ndetse igihe kimwe akiri muto Se yigeze kumujyana muri kompanyi ya ‘Silver Film Prodution’ nyuma y’uko hari filime yari yanditse.

Ariko kandi avuga ko inzozi ze zari zagutse kuko yashakaga no kuba umunyamategeko. Ati “Byari ibintu nakuze niyumvamo ariko kurundi ruhande inzozi zanjye zari kuzaba umunyamategeko ariko na filime navuga ko ari impano nakuze mfite kuva mu bwana.”

Uyu mugore yasobanuye ko Cinema yamufunguriye amarembo mu rugendo rwe rw’ubuzima, kandi ahamya neza ko aho ageze byaturutse kuri filime yakoze. Asobanura gukina muri filime nk’ifungurwa ry’imiryango ye no kubasha kugera aho atari kuzagera iyo atagaragara muri Cinema.

Filime nyinshi yakinnyemo yamamaye ku izina rya ‘Fofo’ ndetse inyinshi zagiye zigaruka ku buzima bwa buri munsi n’ibindi binyuranye. 

Ati “Navuga ko ari urugendo rwiza kuri njye, kandi nishimira uko ndubayemo, mbese ntewe ishema nabyo.”


Yinjiye muri Cinema havugwamo ruswa y’igitsina- N’ubu ntiwahakana ko yacitse

Sugira yavuze ko ajya gutangira gukina filime yumvaga cyane ko harimo ruswa y’igitsina, ariko ashima Imana ko atigeze ahura nayo,

Yavuze ko nta munsi n’umwe yigeze asabwa n’umuntu kuryamana nawe kugirango ahabwa umwanya wo gukina.

Ati “Yego! Nk’uko ubivuze ninjiye muri Sinema harimo ruswa y’igitsina narabyumvaga ariko njyewe nagize amahirwe mu by’ukuri ntayo ntigeze mpura nayo.”

“Nta narimwe ntigeze nsabwa na Producer’ cyangwa ‘Drector’ ngo turyamane habe numwe kabisa. Aba-Produces na ba-Director twakorenye yaba abari mu bihugu mpuzamahanga n’abari mu Rwanda, nta numwe wigeze anyubahuka.”


Julien Bmjizzo yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we Sugira Florence- Byabaye ku wa 10 Ukwakira 2022

Bamutegaga iminsi!

Sugira yavuze ko gukina filime ari umurimo usanzwe nk’indi, kandi nawo ugira ibicantege iyo udafite umutima ukomeye byatuma uhagarika urugendo wari watangiye.

Uyu mugore yavuze ko atangira gukina filime, yahuye n’ibicantege by’abantu bamubwira ko ubwo yinjiye muri Cinema ashobora kuzatwara inda mbere y’uko arushinga, ariko siko byagenze.      

Yavuze ati “Igicentege cya mbere nahuraga nacyo n’uko abantu bose bantegaga iminsi ngo ubwo ugiye muri filime nawe uraje uhite ubyara udashatse (fille Mere) kubera ukuntu abakobwa bose bari muri sinema icyo gihe abenshi bari aba-Filles mere uretse Usanae Bahavu Jannet na Kirenga Saphine n’uko rero abantu bose bantegaga iminsi.”

Sugira yavuze ko hejuru y’ibi bicantege, yagize umutima ukomeye muri we, yirinda amatwi y’abantu, ahubwo ashyira imbere guharanira guhesha ishema umwuga wa Cinema, birimo kwirinda buri kimwe cyose cyari gutuma Satani amukoza isoni.

Akomeza ati “Bakambwira ngo ngiye kuba ikirara, ngo ngiye kwangirika ngo ndaje mbyare. Ariko nyine njyewe mu byo naharaniye nagiraga ngo isura y’abakinnyi ba film mu Rwanda yubahwe, nirinze gutana, nirinda guhinduka, ubundi nkomeza gukora no gusenga.”

KANDA HANO UREBE IGICE CYA GATANU CYA FILIME 'FOFO' YAKINNYEMO


Uyu mugore yavuze ko abakiri bato bashaka kwinjira muri Cinema, bakwiye kubaho buba impano yabo, kandi bakumva ko ntacyo ‘bagomba umuntu ugiye kubaha akazi, kandi ni byiza kuvuga Oya igihe ari ngombwa’.

Ati “Impano yawe ifite agaciro kanini n’iyo watanga ruswa y’igitsina, hari igihe uwo mwanya bashakaga ku gushyiramo utazawujyamo kandi bamaze ku gukoresha ibyo bashakaga.”

Mbere na nyuma yo kurushinga ntiyagaragaye cyane muri Cinema, habaye iki?

Sugira yabwiye InyaRwanda, ko kutagaragara cyane muri Cinema bitaturutse mu kuba yarinjiye muri rukundo na Director Bmjizzo, ahubwo yagize uburwayi bwatumye abagwa inshuro eshatu mu 2020.

Nyuma yo gukira yagarutse mu kazi atangira kugaragara muri filime zirimo ‘Uwera’ ica kuri Zacu Tv. Nyuma, Se yitabye Imana, ibintu bisubira irudubi.

Ati “Nuko ibintu bimbana byinshi, birangora kubyakira, rero nari nkeneye igihe cyo kuruhuka. Nyuma y’aho nibwo nahise nkora ubukwe. Navuga ko imyaka micye itambutse ntiyari inyoroheye kuri njye, byari ibihe bigoye kubyakira, nari nkeneye umwanya wo kwitekerezaho.’ 


Ubukwe bw'aba bombi, bwabaye ku wa 16 Nyakanga 2023, bwatashywe n'abarimo The Ben

Uko yisanze mu rukundo na Director Bmjizzo

Sugira yavuze ko umugabo we babana muri iki gihe mu gihugu cy’u Bubiligi, ntibigeze bahurira muri Cinema, ahubwo yaramwegereye ashaka ko bakorana-Ni aho inkuru y’urukundo rw’abo yatangiriye.

Yavuze ko ibyari akazi byaje kuvamo ubushuti bwagutse kugeza ubwo barushinze. Ati “Ntago umugabo wanjye twahuriye muri Cinema, gusa twamenyanye byerekeye akazi, yaranyegereye ashaka ko dukorana. N’uko twamenyanye, nyuma tuza gukundana noneho reba aho tugeze, twashinze urugo.”

Sugira yavuze ko umunsi w’ubukwe bwabo wasize urwibutso rudasaza, kuko imiryango, inshuti, abavandimwe n’abandi barabashyigikiye mu buryo bukomeye.

Yavuze ko yahaye isezerano umugabo we ryo ‘kumukunda n’igihe bigoye kumukunda’. Ati “Nzamusengera kandi nzamuba hafi uko Imana izanshoboza.”

Sugira avuga ko kuba bombi basanzwe ari abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, bibaha kubana batandukanya ubuzima bw’urugo n’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, kandi byose biherekejwe no kuganira mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe.

Ati “Kubana twembi tuzwi ntakibazo biduteye gusa bidusaba kubaho tumenya gutandukanya ibyo dushyira hanze nibyo tugumisha hagati muri twebwe. Ariko ubundi ibanga ni ugusenga, kuganira cyane kuri buri kumwe no kuba inshuti.”      

Amaze iminsi atangiye ibiganiro bifasha sosiyete kwiyubaka

Bitewe n’uko muri iki gihe atakigaragara muri Cinema nk’ibisanzwe, uyu mugore yatangiye ibiganiro anyuza ku muyoboro we wa Youtube mu rwego rwo gusabana n’abantu bari basanzwe baziranyi ndetse n’abandi bashya ashaka kunguka.

Ni ibiganiro byubakiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye, aho abasangiza cyane cyane ibyo atekereza byagira uwo bifasha mu buzima bwa buri munsi, yaba mu rukundo, iterambere, imyidagaduro, imitekerereze, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ati “Bimwe mu byo nzibandaho ni ukuganiriza abantu kandi nkeka ko bizagira umusanzu bitanga muri sosiyete. Mbere na mbere ni ukuganiriza abantu urukundo cyane ko turi mu minsi aho urukundo rwakonje abantu basigaye bahemukirana.”

Ni ibiganiro anavuga ko azajya anyuzamo inyigisho zishingiye ku mibanire ya buri munsi, ibyafasha abantu kwiyungura ubumenyi, amasomo y’ubuzima, kwaguka mu mitekererezo no gusubizwa imbaraga n’icyizere mu buzima bwa buri munsi.

Kandi avuga ko azajya yibanda cyane ku bagore, urubyiruko ndetse n’abakristu muri rusange. Yavuze ko muri iki gihe ari no gutegura filime n’ibindi biganiro abantu bakwiye kumwitegamo.

Julien warushinze na Sugira Florence ni Director w’umunyarwanda ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y’indirimbo, filime n’ibindi bigendanye na cinema.

Indirimbo ‘Why’ yakoreye The Ben na Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku kazi katoroshye yakoze.

Ni we watunganyije amashusho y’indirimbo ‘Only You’ ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.

Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze studio ye y’umuziki yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n’abandi.

Julien yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu 2011 aho yavuye we n’umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.

Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya ‘Computer Science Management and Accouting’.

   

Sugira amaze iminsi afatanya n'umugore we Bmjizzo mu biganiro bigamije kwigisha no guhura Sosiyete muri rusange

 

Sugira 'Fofo' yavuze ko yatangiye ibi biganiro mu gihe ari no kwitegura kugaruka muri filime

'Fofo' yavuze ko yisanze mu rukundo na Bmjizzo nyuma y'uko batangiye gukorana
Bmjizzo niwe wateye intambwe ya mbere asaba Sugira 'Fofo' ko bakorana 

Sugira yavuze ko yasezeranyije umugabo kumukunda n'igihe 'byaba bigoye'

 

Ubwo yambikwaga impeta, Sugira yavuze ko yishimira ko babashije kunesha ibigeragezo


Ubwo aba bombi bahuriraga ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania bagatangiza umushinga w’urugo

Sugira Florence 'Fofo' yatagaje ko tariki 4 Kamena 2022, yabaye urwibutso rubi yagize mu buzima bwe ubwo yaherekezaga umubyeyi we bwa nyuma
Sugira 'Fofo' yavuze ko Se yitabye Imana mu gihe yari amaze igihe abazwe inshuro eshatu bituma afata igihe cy'akaruhuko mu rugendo rwe rwa Cinema

'Fofo' yavuze ko yakomerewe no kwakira ibyo yanyuragamo bituma afata igihe cyo kwiyakira no kwitekereza, biri mu mpamvu zatumye atongera kugaragara muri filime  

SUGIRA N'UMUGABO WE BAHERUTSE GUKORA IKIGANIRO CYAGARUTSE KU RUGENDO RW'URUKUNDO RW'ABO

">

SUGIRA N'UMUGABO WE BAHERUTSE GUHURIRA MU KIGANIRO KIMWE

">

SUGIRA FLORENCE AHERUTSE GUKORA IKIGANIRO KU BANGA RY'ABAKOBWA

">
BMJIZZO NIWE WAKOZE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHY' YA THE BEN NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND