Ange Rebecca uri mu bakobwa 57 bahatanye muri Miss Black Festival, yatangaje ko yiyemeje guhatana muri iri rushanwa nyuma y'inkuru y'umukobwa w'inshuti ye wahohotewe akabura ubutabera, yiyemeza kumuvugira cyo kimwe na bagenzi be bahura n'ihohoterwa mu bihe bitandukanye.
Ange amaze iminsi ari mu bakobwa baza
imbere cyane mu matora ari kubera ku rubuga rwa Internet rw'iri rushanwa
www.missblackfestival.org. Ni amatora azasiga hamenyekanye abakobwa 10
bazerekeza mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.
Ni ubwa mbere iri rushanwa riri kuba,
ryateguwe na kompanyi ya Imanzi Agency yigeze gutegura irushanwa rya 'Mister
Rwanda' rigahagarikwa mu nkubiri y'amarushanwa y'ubwiza yahagaritswe mu Rwanda
kubera ibibazo by'ihohotera rishingiye ku gitsina byagaragaye muri Miss Rwanda.
Miss Black Festival igamije gufasha
umukobwa w'umwirabura ubarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi kwiteza imbere
agateza imbere na Sosiyete, binyuze mu kumushyigikira mu mushinga mwiza
yatanze.
Iri rushanwa ryiyandikishijemo
abakobwa barenga 400, ariko 57 nibo babashije kugera mu cyiciro cyibanziriza
icya nyuma.
Ange Rebecca yabwiye InyaRwanda, ko
yiyandikishije muri iri rushanwa nyuma y'uko aabibonye ku mbuga nkoranyambaga,
ariko kandi yagishije inama umubyeyi we mbere y'uko yiyandikisha.
Kuri we kwisanga mu bakobwa 57 byari urugendo rukomeye. Ati "Ndi umuntu ukunda gukoresha Instagram cyane kugirango menye amakuru atandukanye, kuko no mu byo twitaga barabidushishikariza. Ukuntu byagenze nabonye ubutumwa, mbona igihe bizamara nyuma ndabandikira nuzuza imyirondora ndayitanga."
Akomeza agira ati "Urumva ubwoba
ntabwo bwabura ariko nanone uba ugomba kwigirira icyizere, kuko abana
b'abakobwa twahawe ijambo, rero niba twarahawe ijambo ngomba kumva mfite ijambo
zo kurikoresha. Mbibona, narabisomye ndeba byose bisabwa hanyuma ngisha inama
Mama."
Yavuze ko kwitabira iri rushanwa
byari mu murongo wo kugerageza amahirwe, kandi abona ko urugendo yatangiye
atarwibeshyeho.
Ange Rebecca avuga ko kwisanga mu
bakobwa 57 byamuteye 'imbaraga zo kumva ko n'ikindi cyiciro cya nyuma ashobora
kuzakisangamo'.
Ati "Kwisanga muri aba bakobwa
57 icya mbere ndabicyesha Imana, ikindi ndabicyesha y'uko nari mfite umushinga
mwiza kandi nari mwizeye, kandi n'ubundi uko nari mwizeye, bimpa amahirwe yo
kwisanga muri aba bakobwa."
Umushinga we ushingiye ku nshuti ye yitwa 'Nadine'
Ange Rebecca avuga ko yahisemo uyu
mushinga ashingiye ku kuba umubare w'abana b'abakobwa bahohoterwa ugenda wiyongera
uko bucyeye n'uko bwije.
Yagaragaje imibare itandukanye irimo
iyatanzwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), yerekana ko iyi mibare
yagiye izamuka buri mwaka.
N'ubwo bimeze gutya avuga ko inzego
zinyuranye zigenda zitanga umurongo wo gucyemura iki kibazo ariko ntikirangira.
Yavuze ko ashaka gushyiraho ibigo
bizafasha abana b'abakobwa bahohotewe kuganira ubuzima bw'ibyo banyuzemo. Kandi
azifashisha inzego zinyuranye n'itangazamakuru
mu gutuma buri wese wakoze iko cyaha agezwa imbere y'ubutabera.
Uyu mukobwa avuga ko yiyemeje
guhaguruka bitewe n'inkuru y'inshuti ye yitwa Nadine' 'wahuye n'iki kibazo
akorerwa ihohoterwa n'umwe mu bagize umuryango wabo'.
Yavuze ko Nadine atigeze abona ubutabera bitewe n'uko uwamuhohoteye akora mu nzego z'abikorera. Ati "Impamvu natekereje uyu mushinga ni uko nshaka kuvugana Nadine n'abandi bose bahura n'ikibazo nk'iki. Nifuza ko bazahabwa ahantu ho kuganirira kugirango baganire ibi bibazo, turabizi twese ko iyo umuntu aganiriye araruhuka."
Ange Rebecca avuga ko umukobwa wahuye
no guhohoterwa ahura n'ikibazo mu bijyanye n'imitekerereze, ariko kandi gutanga
umusanzu we ku gihugu uragabanyuka.
Yavuze ko mu gihe yamaze aganira na
Nadine yumvise ko yatakaje icyizere cy'ubuzima, ndetse yamubwiye ko mu gihe cyose
yamaze atanga ikirego nta butabera yigeze abona.
Iri rushanwa rizasozwa mu mpera za
Nyakanga, ari nabwo hazatangwa arenga ibihumbi 15$ ku mukobwa uzaba uwa mbere,
ni mu gihe uwa kabiri n'uwa Gatatu bazahembwa ibihumbi 5$.
Kuri Ange Rebecca, avuga ko yifitiye
icyizere ku buryo ashobora kuzegukana iri rushanwa. Avuga ko naramuka agize amahirwe
akegukana iri rushanwa, bizatuma yifashisha ariya mafaranga mu gushyira mu
bikorwa umushinga we.
Uyu mukobwa yavukiye mu Mujyi wa
Kigali, amashuri abanza yize kuri Ecole Bon Belge, ni mu gihe mashuri yize kuri
Saint Patrick ibijyanye n'Ubukerarugendo ari nabyo ashaka gukomeza muri
Kaminuza.
Asobanura ko yakuze ashaka kwiga ubukerarugendo kubera ko ari ibintu yakunze, ariko kandi yumvaga ashaka kumenya amateka byisumbuye. Guhitamo ariya masomo ni urugendo yanashyigikiwemo n'umuryango we.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA
Ange Rebecca yatangaje ko yahatanye
muri Miss Black Festival nyuma y'uko abonye ubutumwa kuri Instagram
Ange yavuze ko yiyemeje kuvuganira
abakobwa bahohotewe kubera inkuru ya Nadine
Rebecca yavuze ko umuryango we umushyigikiye muri iri rushanwa biri mu mpamvu zatumye yiyemeza guhatana
Ange Rebecca yavuze ko yanyuzwe no kwisanga mu bakobwa 57 bazavamo 10 bazerekeza i Dubai
Rebecca ari ku mwanya wa Kane mu matora yo kuri internet azasiga hamenyekanye 10 bazerekeza i Dubai
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA ANGE REBECCA UHATANYE MURI MISS BLACK FESTIVAL
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO