FPR
RFL
Kigali

Bruce The 1st yahishuye ibyihariye kuri Wayz, Juno, K Shot, Ish Kevin na Bull Dogg-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/07/2024 10:01
0


Bruce Mukiza [Bruce The 1st] wamaze gushyira hanze Mixtape yise The 1st Style, yagarutse ku bintu abantu batazi ku bahanzi bakorana indirimbo.



Bruce The 1st ari mu bihe byiza dore ko mu ndirimbo zikomeje gutigisa imyidagaduro nyarwanda, "Bwe Bwe Bwe" yakoranye na Bull Dogg, Ish Kevin na Kenny K Shot ikomeje kuza imbere.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze Mixtape yise The 1st Style igizwe n’indirimbo 6, ikaba ibaye ibaye iya 3. Asanganwe na EP imwe ndetse yitegura gushyira hanze Album.

Mu kiganiro kihariye na inyaRwanda, Bruce The 1st yatangaje byinshi abantu batari bazi ku muziki we anakuraho urujijo rwa bamwe bagiye bavuga ko yazamuwe na Ish Kevin.

Asobanura ibyo kuba abantu bavuga ko yazamuwe na Ish Kevin, yavuze ko ari kwa kundi umuhanzi mukuru ukoranye n’ukiri muto, bifatwa gutyo, ariko ibyo agezeho ari we wabyigejejeho.

Avuga ko bakoranye indirimbo igakundwa ariko rwose atavuga ko ari we wamuzamuye.

Uyu musore yagarutse ku ngingo irebana no kuba yifuza kuzegukana Grammy Award cyangwa BET Award, avuga ko ari gukora iyo bwabaga ngo izo ndoto azazigereho kandi bizaba.

Uyu muraperi uri muri bacye bamaze igihe gito ariko bafite icyerekezo ugendeye ku bikorwa amaze gukora, yagarutse ku bahanzi batandukanye bagiye bakorana.Bruce The 1st akomeje kuza imbere mu muziki nyarwanda cyane Hip Hop 

KANDA HANO UREBE UNUMVE MIXTAPE NSHYA YA BRUCE THE FIRST


Bruce The 1st kuri Kenny K Shot:

Ati "Mufata nk’umuvandimwe, umwizerwa, ukwiyereka uko ari, duhuza nakunze imyitwarire ye. Twabanje guhuza dutegura gukora indirimbo mu nyuma nza gukora ‘Umutima’ narayikoze ntiyarangira umuntu wa mbere wanjemo ni K Shot. Dushobora no kuzabakorera Mixtape duhuriyeho, dufitanye indirimbo nyinshi cyane".

Bruce The 1st kuri Ariel Wayz:

Ati "Ni umucuti wanjye mba ngomba kuhamubera, turahuza, turagendana. Mu kuri ni umuntu wita ku nshuti ze, na mbere y’uko tujya gukorana na Uno, twarahuzaga tukaganira ku muziki.

Na mbere atarava muri Symphony agisubiramo indirimbo z’abandi, numvise ijwi rye njyewe rirandenga pe, naje kumwandikira kuri Instagram ndamubwira 'ndi umufana wawe', na we ahita ambwira ko akunda indirimbo zanjye".

Bruce The 1st kuri Juno Kizigenza:

Ati "Ni umuhanzi ukunda impano, uzi kuvuga ngo ikintu kimurimo ni icyo, rwose twarahuje, twanakoze indirimbo, tumaze igihe kinini tuziranye.

Ikintu namuvugaho akunda indirimbo nziza, ku muntu wese ushaka kuzakorana na Juno akunda indirimbo nyine nziza, n'iyo waba ukiri umuhanzi ugitangira".

Nyuma yo "Ku mihanda", baritegura gushyira hanze indi mu bihe bya vuba.

Bruce The 1st kuri Ish Kevin:

Ati "Ni umuntu ugira umutima wo gufasha cyane, Ish yubaha ibintu nkora, nanjye nubaha ibyo akora. Abantu rero iyo mwubahana gutyo nk’abahanzi biba byaborohera kujyana mu nzu itunganya umuziki mugakora igihangano cyiza".

Bruce The 1st kuri Bull Dogg:

Ati "Menya tuzanakorana Album, ni mukuru wanjye nkunda, nakuze mufana namufannye kuva cyera noneho nje mu muziki anyakira nk’umusani.

Nta n’umusani mu bamaze igihe duhuza nka Bull Dogg, ikintu mukundira iyo twahuye aba angira inama, ambwira 'buriya bimeze gutya na gutya'.

Ni mukuru wacu wadutanze mu kibuga, dukeneye kumwegera tukamwigiraho, dukeneye kwicara tukamwigiraho."

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE THE FIRST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND