FPR
RFL
Kigali

Nirere Shanel yifashishije ‘Band’ yo muri Côte d'Ivoire mu ndirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira Paul Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2024 17:06
0


Umuhanzikazi uri mu bakomeye, Nirere Shanel yongeye gukora mu nganzo, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame, kubera ko ibikorwa amaze kubagezeho byivugira.



Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Atura’ muri iki gihe abarizwa muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe cyari gishize abarizwa mu Bufaransa.

Yabwiye InyaRwanda ko mu gihe gitambutse yagiye mu nganzo atekereza gukora indirimbo igaruka ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 rubonye ubwigenge.

Nirere Shanel yavuze ko ahanga iyi ndirimbo, yashakaga kwerekana ‘ibyo twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize’ kandi ‘tubicyesha ubumwe bwacu bw’Abanyarwanda’.

Hejuru y’ibi ariko kandi ashimangira ko ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho, Perezida Kagame ari we nkingi n’urufatiro rwa byose.

Ni indirimbo ashyize hanze mu gihe Paul Kagame ahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 15 Nyakanga 2024. Nirere Shanel avuga ko iki gihangano cye kinashishiriza Abanyarwanda gushyigikira ‘uwatugejeje kuri ibi byose’.

Ati “Iyi ndirimbo yerekana ko ibyo twagezeho mu myaka mirongo itatu ishize, tubikesha ubumwe bwacu nk'abanyarwanda, n'Intore izirusha intambwe iturangaje imbere.”

Arakomeza ati “Iyi ndirimbo kandi ishishikariza abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuyobozi wacu Nyakubahwa Paul Kagame utugejeje kuri byinshi kandi tukaba twizeye ko azakomeza kutugeza kuri byinshi kuko imvugo ye ari yo ngiro. Intero ni "Dukomeze tumushyigikire, maze u Rwanda rutengamare"    

Amagambo y'indirimbo yanditswe ndetse ishyirwa mu majwi na Nirere Shanel, itunganywa mu buryo bw’amajwi (Audio) na Afrotronixx Entertainment, itsinda ry’abavandimwe ‘Band’ bakomoka muri Côte d'Ivoire bakorera muri Afrika y'epfo. Ni mu gihe yanononsowe na Madebeats.

Shanel avuga ko gukorana na bariya bavandimwe mu gutunganya indirimbo ye byaturutse ku kuba bose babarizwa muri Afurika y’Epfo kandi bakaba ari ‘abahanga’.

Ni gacye yagiye akorana na Madebeats mu ikorwa ry’indirimbo ze, ndetse avuga ko kuba ari mu Bwongereza, we akaba abarizwa muri Afurika y’Epfo, ariko bakaba barashoboye guhurira ku gihangano bigaragaza ko gushaka ari ugushobora.

Ati “Gukorana na Madebeats uri mu Bwongereza byaranshimishije cyane, byerekana ko kure y'amaso atari kure y'umutima kandi ko aho turi hose tuzirikana urwatubyaye.”


Nirere Shanel yasohoye indirimbo ishishikariza Abanyarwanda gushyigikira Paul Kagame


Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo yumvikanisha urugendo rw’imyaka 30 yo kwibohora k’u Rwanda


Nirere yavuze ko yakoranye na Afrotronixx Entertainment, mu ikorwa ry’iyi ndirimbo kubera ko ari abahanga

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘INDAMUTSO’ YA NIRERE SHANEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND